Musanze FC yihereranye Gicumbi FC mu mukino wa gicuti (Amafoto)

Musanze FC yatsinze Gicumbi FC ibitego 4-1 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Ubworoherane kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Nzeri 2022.

Uyu mukino wari ugamije kwitegura umukino w’Umunsi wa kane wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ku ruhande rwa Musanze FC mu gihe Gicumbi FC iri kwitegura itangira ry’umwaka mushya w’imikino mu Cyiciro cya Kabiri.

Igice cya mbere cyarangiye Musanze FC ifite ibitego bitatu byinjijwe na Epaphrodite witsinze, Niyijyinama Patrick na Ben Ocen.

Mu gice cya kabiri, Munyeshyaka Gilbert ‘Lukaku’ yatsinze igitego cya kane kuri penaliti mbere y’uko Gicumbi FC ibona igitego cy’impozamarira.

Musanze FC yasoje uyu mukino ari abakinnyi 10 mu kibuga, ni nyuma y’uko Nshimiyimana Imran yahawe ikarita itukura.

Biteganyijwe ko ku wa Gatandatu, iyi kipe ifashwa n’Akarere ka Musanze izakina undi mukino wa gicuti izakirwamo na Marines FC i Rubavu mu gihe ku wa Gatatu utaha, izakira Heroes FC i Musanze.

Iyi mikino yose igamije kwitegura isubukurwa rya Shampiyona aho Musanze FC izakira Espoir FC ku munsi wa kane, mu mukino uzabera kuri Stade Ubworoherane tariki ya 2 Ukwakira.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo