Musanze FC yatsinzwe na Kiyovu ikomeza kugana ahabi - AMAFOTO

Musanze FC yatsinzwe na Kiyovu SC 2-1 bituma ikomeza kujya mu makipe ya nyuma ku rutonde rw’agateganyo. Djuma Nizeyimana yahise afata umwanya wa mbere mu bamaze gutsinda ibitego byinshi.

Hari mu mukino w’umunsi wa 15 wa Shampiyona, Azam Rwanda Premier League. Kiyovu SC niyo yakiriye uyu mukino kuri Stade Mumena kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Mutarama 2019. Niwo mukino wabanzirizaga iyindi yo ku munsi wa 15 usoza icyiciro cy’imikino ibanza.

Kiyovu SC niyo yabonye igitego cya mbere ku munota wa 23 cyinjijwe na Nizeyimana Djuma kuri Penaliti. Ni penaliti yavuye ku ikosa ryakorewe Jean Didier Touya mu rubuga rw’amahina. Ku munota wa 53 , Kiyovu SC yatsinze igitego cya 2 cyatsinzwe na Nizeyimana CLaude bakunda kwita Rutsiro ku mupira yari aherejwe neza na Armel Ghislain.

Musanze FC yatsindiwe na Imurora Japhet winjiye mu kibuga asimbuye.Ni umupira yateresheje umutwe ku munota wa 57, Ndori Jean Claude wasaga n’uri imbere ananirwa kuwukuramo.

Musanze FC yagumye ku mwanya wa 13 n’amanota 12. Inyuma yayo hari Gicumbi FC nayo ifite amanota 12, Kirehe FC ifite amanota 11 n’Amagaju FC ifite amanota 8. Mu gihe Gicumbi FC na Kirehe hari imwe yatsinda umukino w’umunsi wa 15, Musanze FC yakwisanga mu makipe 2 ya nyuma. Undi mukino Musanze FC isigaranye ni ikirarane izakiramo Mukura VS tariki 30 Mutarama 2019.

11 Kiyovu SC yabanje mu kibuga
: Ndoli Jean Claude, Rwabuhihi Aimée Placide, Ngirimana Alexis (c), Ahoyikuye Jean Paul, Serumogo Ally, Kalisa Rashid, Habamahoro Vincent, Nizeyimana Djuma, Jean Didier Touya, Almer Ghyslain, na Nizeyimana Jean Claude

11 Musanze FC yabanje mu kibuga
: Nsabimana Olivier, Nduwayo Valeur, Mbonigaba Regis, Niyonkuru Ramadhan, Tuyisenge Pekeyake, Hakizimana Francois, Habyarimana Eugene, Mugenzi Cedric, Barirengako Frank, Dushimumugenzi Jean na Gikamba Ismail

Hakizimana Francois, myugariro wa Musanze FC akaba n’umwe mu bayimazemo imyaka myinshi

IKosa ryavuyemo Penaliti ya Kiyovu SC

Abakinnyi ba Musanze FC ntibemeranyije n’umusifuzi ku cyemezo cye cyo gutanga Penaliti

Nizeyimana Djuma na Nizeyimana Jean Claude (Rutsiro) batsindiye Kiyovu SC

Nizeyimana Djuma yujuje ibitego 10 ndetse niwe uyoboye ba rutahizamu

Armel Ghislain wagoye cyane ba myugariro ba Musanze FC akanatanga umupira wavuyemo igitego cya 2

Rutsiro witwaye neza muri uyu mukino akanatsinda igitego

Kalisa Rachid utarangije igice cya mbere agasimbuzwa Zagabe Jean Claude

Nyuma yo kugira umusaruro mubi, Ruremesha Emmanuel ashobora kwirukanwa muri Musanze FC

Serumogo Ally yakunze gutanga imipira myiza kuri ba Rutahizamu

Armel Ghislain na Rutsiro bari bari hejuru cyane kuri uyu mukino

Barirengako Frank ahanganira umupira na Ndori Jean Claude

Abafana ba Kiyovu SC bishimiye gusoza ’Phase aller’ babona amanota 3

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo