Ikipe ya Musanze FC yatsinze Rwamagana City FC ibitego 3-1 bituma irara ku mwanya wa 5 ku rutonde rw’agateganyo.
Wari umukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona aho ikipe ya Musanze FC yari yakiriye Rwamagana City FC, kuri Stade Ubworoherane yari iherutse kugarikiraho ikipe ya Rayon Sport iyihatsindira ibitego 2-0.
Musanze FC itari ifite abatoza bayo bakuru; Frank Ouna ukirwaye ndetse na Nshimiyimana Maurice utagaragaye muri uyu mukino kubera ikibazo cy’amasomo, yatozwaga na Nyandwi Idrissa afatanyije na Imurora Japhet.
Umukino watangiye ikipe ya Musanze FC yari mu rugo ikinana ishyaka ndetse byayiviriyemo no kubona igitego cya mbere mu mukino ku munota wa 12 w’umukino gitsinzwe na Namanda Wafula kuri pase nziza yari ahawe na Peter Agblevor cyabaye igitego cya 5 uyu Munya-Kenya atsinze muri Shampiyona y’uyu mwaka.
Ku munota wa 20 , Musanze FC yatsinze igitego cya 2 cyatsinzwe na Ben Ocen kuri pase nziza yari iturutse k’uruhande rw’iburyo.
Rwamagana yaje kubona igitego cyayo muri uyu mukino ku munota wa 36 cyinjijwe na Muhindo Benson, gusa ntibyatinze kuko ku munota wa 41 w’umukino Kanza Eric yaje kubonera Musanze FC igitego cya gatatu ndetse igice cya mbere cy’umukino kirangira ari ibitego 3 bya Musanze FC kuri 1 cya Rwamagana City.
Mu gice cya kabiri cy’umukino, amakipe yagerageje gukora impinduka mu kibuga ariko umukino urangira bikiri ibitego 3 bya Musanze FC kuri 1 cya Rwamagana City FC.
Umunsi wa 12 wa shampiyona usize ikipe ya Musanze FC iri ku mwanya wa 5 n’amanota 20.
Uhereye i bumoso hari Japhet Imurora, Nyandwi Idrissa na Gilbert Harerimana basigariyeho abatoza bakuru bombi
Uhereye i bumoso hari Ruremesha Emmanuel, umutoza mukuru wa Rwamagana FC , akurikiwe na Lomami Marcel, umwungirije...i buryo ni umutoza w’abanyezamu
Mbere y’umukino hibutswe Muramira Gregoire uheruka kwitaba Imana
Namanda Wafula niwe watsinze igitego cya mbere
Ben Ocen niwe watsindiye Musanze FC igitego cya kabiri
Umurangamirwa Serge wahoze muri Musanze FC yahuraga n’ikipe yahozemo
Umutoza w’abanyezamu ba Rwamagana City FC yahawe ikarita itukura, arasohoka
Isaac Nsengiyumva yavunikiye muri uyu mukino
Nyandwi Idrissa mu kazi
Imurora Japhet na Nyandwi Idrissa basigaranye ikipe
I bumoso hari Mayor wa Rwamagana, Rajab Mbonyumuvunyi
Chantal Barakagwira, umunyamabanga wa Musanze FC
Cangirangi., umufana ukomeye wa Musanze FC
Kambale Salita Gentil usigaye akina muri Rwamagana FC yari yaje gushyigikira bagenzi be...ntiyakinnye kubera imvune afite
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>