Igitego kimwe rukumbi cya Musanze FC yatsinze Rayon Sports, cyatsinzwe na Peter Agbelov cyayisubije ku mwanya wa mbere.
Wari umukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24 wo Rayon Sports yari yasuyemo Musanze FC kuri Stade Ubworoherane.
Ni umukino Rayon Sports yari ibizi ko utari buyorohere kubera ko n’umwaka ushize yatsindiwe kuri iki kibuga 2-0.
N’uyu munsi niko byagenze aho igitego cyo ku munota wa 51 cyatsinzwe na Peter Agbelov cyahesheje intsinzi Musanze FC ihita inisubiza umwanya wa mbere iwambuye APR FC.
Indi mikino yabaye uyu munsi, Police FC yatsinze AS Kigali 1-0 cyo ku munota wa nyuma cyatsinzwe na Bigirimana Abedi.
Muhazi United nayo yabonye intsinzi ya mbere muri shampiyona aho yatsinze Etoile del’Est 1-0.
Nyuma y’umunsi wa 7 wa shampiyona, Musanze FC ni iya mbere n’amanota 16, APR FC ni iya kabiri n’amanota 14.
Uko imikino y’umunsi wa 7 yagenze
Ku wa Gatanu tariki ya 13 Ukwakira 2023
APR FC 1-0 Mukura VS
Ku wa Gatandatu tariki ya 14 Ukwakira 2023
Bugesera FC 2-2 Gorilla FC
Kiyovu Sports 2-1 Marines
Gasogi United 0-1 Amagaju
Sunrise FC 0-1 Etincelles FC
Ku Cyumweru tariki ya 15 Ukwakira 2023
Musanze FC 1-0 Rayon Sports
AS Kigali 0-1 Police FC
Etoile del’Est 0-1 Muhazi United
Musanze FC ikomeje kuyobora urutonde rw’agateganyo iyoboye kuva iyi shampiyona yatangira
Ushinzwe Protocole muri Musanze FC aha ikaze Rwarutabura kuri Stade Ubworoherane
Tuyishimire Placide (hagati), Perezida wa Musanze FC yahageze kare ngo ahe ikaze abafana ba Rayon Sports...araganira na Furaha JMV umwe mu bavuga rikumvikana muri Rayon Sports
Gisa Fausta, umugore wa Migi yari yaje gushyigikira umugabo we usigaye ari mu batoza ba Musanze FC
11 Rayon Sports yabanje mu kibuga
11 Musanze FC yabanje mu kibuga
Habanje gufatwa umunota wo kwibuka Ndayisaba Jean Damascene wabaye Perezida wa AS Muhanga witabye Imana kuri uyu wa Gatandatu
Uko Peter yatsinze igitego cyahesheje intsinzi Musanze FC
Nyuma y’umukino, Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide yagiye mu Rwambariro gushimira abakinnyi be ko bakinnye umukino ’ wa kigabo’...Yababwiye ko bagaragaje ko ari bakuru kuko ngo kuba mukuru utsinda ikipe nkuru nka Rayon Sports
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>