Igitego cya Eric Kanga Angua ku munota wa nyuma cyafashije Musanze FC gutsinda Mukura Victory Sports 1-0.
Ku wa Mbere, tariki ya 13 Kamena 2022, ni bwo Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yasubukurwaga ku munsi wayo wa 29 nyuma y’imikino mpuzamahanga y’amakipe y’ibihugu.
Ikipe ya Musanze FC yari yakiye ikipe ya Mukura kuri Stade Ubworoherane.
Musanze FC yagiye gukina uyu mukino iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 37 mu gihe Mukura yari ku mwanya wa gatanu.
Ikipe ya Musanze FC ni yo yabonye uburyo bufatika bwashoboraga kubyara ibitego ariko igice cya mbere cyarangiye amakipe anganya 0-0.
Mu gice cya kabiri, umutoza wa Musanze FC, Frank Ouna, yakuyemo Samson Irokan na Nyirinkindi Saleh hinjira Eric Kanza na Girbert Munyeshaka.
Ibi byafashije Musanze FC kubona igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino dore ko cyabonetse ku munota 90 gitsinzwe na Eric Kanza Angua.
Umunsi wa 29 wa shampiyona usize Musanze FC ku mwanya wa karindwi n’amanota 40.
Ku munsi wa nyuma wa Shampiyona, Musanze FC izakira Rutsiro FC kuri Stade Ubworoherane mu mukino uzaba ku wa Kane tariki 16 Kamena 2022.
/B_ART_COM>