Musanze FC yatsinze Marine FC, ibona amanota atatu ya mbere (AMAFOTO 100)

Ikipe ya Musanze FC yatsinze Marine FC 3-1, ibona amanota 3 ya mbere muri Shampiyona.

Hari mu mukino wabaye kuri uyu wa kabiri tariki 6 Nzeri 2022 , ubera kuri stade Ubworoherane y’Akarere ka Musanze, uzatangira saa Cyenda (15:00).

Musanze FC yashakaga intsinzi ya mbere nyuma yo kubura amanota atatu ku munota wa nyuma ubwo yatsindwaga na APR FC ibitego 2-1 ku Munsi wa Mbere wakinwe mu kwezi gushize.

Umutoza Frank Ouna yagize igihe gihagije cyo kwitegura umukino wa Marines FC hamwe n’abakinnyi be dore ko Shampiyona yari imaze ibyumweru bibiri ihagaze kubera imikino y’Amavubi na Ethiopia mu gushaka itike ya CHAN 2023.

Peter Omondi yafunguye amazamu, atsindira Musanze FC igitego cya mbere ku munota wa 23 ari nako igice cya mbere cyarangiye.

Ku munota wa 48, Peter Agblevor yatsindiye Musanze FC igitego cya kabiri kiba n’icya kabiri ayitsindiye mu mikino 2 nyuma y’icyo yatsinze APR FC ku mukino wa mbere wa Shampiyona. Ku munota wa 60, Ben Ocen yatsinze icya gatatu cya Musanze FC kuri Penaliti yakorewe kuri Namanda Wafula.

Ku munsi wa gatatu wa shampiyona, Musanze FC byari biteganyijwe ko izahura na AS Kigali ariko ukaba uzaba umukino w’ikirarane kubera ko AS Kigali iri mu marushanwa nyafurika.

Uko indi mikino yabaye kuri uyu wa kabiri yagenze:

 Gasogi Utd 1-1 Etincelles FC

 Rwamagana City 0-1 Rutsiro FC

 Sunrise FC 1-1 Gorilla FC

Staff ya Musanze FC

11 Musanze FC yabanje mu kibuga

11 Marine FC yabanje mu kibuga

Staff ya Marine FC

Peter Agblevor yongeye kwigaragaza kuri uyu mukino atsinda igitego , kiba icya kabiri atsinze mu mikino 2

Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide yari yaje gushyigikira abasore be

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuri Janvier (hagati), ntajya asiba ku mikino y’iyi kipe

Ahishakiye Hertier wahoze muri APR FC yasubiye muri Marine FC yahozemo

Omondi Victor watsinze igitego cya mbere cya Musanze FC

Omondi yishimira igitego cya mbere

Frank Ouna na Nshimiyimana Maurice bita Maso batoza ba Musanze FC

Rukara, Visi Perezida wa mbere wa Musanze FC

Abafana bari baje gushyigikira Musanze FC ngo ibone amanota 3 ya mbere ya shampiyona

Hagati hari umunyamabanga wa Musanze FC, Barakagwira Chantal

Ntakirutimana Jean Marie Vianney, umubitsi mushya wa Musanze FC

Manzi , umwe mu bagize Iwacu Fan Club yaserutse mu mwambaro mushya wakorewe abafana bagize iyi fan club

Namanda na Ocen bishimira igitego cya gatatu cyinjiye kuri Penaliti

Muhire Anicet bita Gasongo

Gitego watsindiye Marine FC igitego rukumbi yabonye muri uyu mukino

Abafana ba Musanze FC ntibajya bayireka ngo igende yonyine

Nduwayo Valeur mu kazi

Rwasamanzi Yves utoza Marine FC

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo