Musanze FC yatsinze Gorilla ikomeza gutumbagira ku rutonde rwa shampiyona

Ikipe ya Musanze FC yatsinze Gorilla FC 2-1 bituma ikomeza kuzamuka ku rutonde rwa shampiyona, inakomeza kugira intangiriro nziza za shampiyona ugereranyije n’indi myaka.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa kabiri tariki 30 Ugushyingo 2021 kuri Stade Ubworoherane.

Wari umukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona. Musanze FC yaherukaga gutsindwa na Kiyovu Sports 1-0 mu mukino waranzwe n’imisifurire itaravuzweho rumwe naho GorilaFC yo yari yatsinzwe na Gicumbi 1-0.

Musanze FC niyo yafunguye amazamu ku munota wa 16 gitsinzwe na Ben Ocen ku mupira yarengeje umunyezamu Ndoli Jean Claude.Adeshola Johnson yishyuriye Gorila FC ku munota wa 37 kuri coup franc yateye neza.

Musanze FC yabonye igitego cy’intsinzi ku munota wa 42 cyatsinzwe na myugariro Lulihoshi Francois Hertier ku mupira wari uvuye muri koroneli.

Gutsinda uyu mukino byatumye Musanze FC ifata umwanya wa 4 ku rutonde rw’agatenyo n’amanota 10. Ni amanota inganya na Rayon Sports na Gasogi United mu gihe zo zitarakina umunsi wa 6 wa shampiyona (zikina kuri uyu wa gatatu). Urutonde rw’agateganyo ruyobowe na AS Kigali ifite amanota 11..

Gutsindwa uyu mukino byatumye Gorilla FC igumana amanota 2, iguma ku mwanya wa 15 ubanziriza uwa nyuma uriho Etincelles FC.

Uwikunda Samuel niwe wayoboye uyu mukino

11 Gorilla FC yabanje mu kibuga

11 Musanze FC yabanje mu kibuga

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo