Musanze FC yatsinze Gorilla FC ku munota wa nyuma (AMAFOTO)

Kuri iki cyumweru tariki 12 Werurwe 2023, Musanze FC yatsinze Gorilla FC 1-0 ku munota wa nyuma.

Hari mu mukino wa 23 wa shampiyona wabereye kuri stade Ubworoherane kuri iki cyumweru tariki ya 12 Werurwe 2023

Ikipe ya Musanze FC yaje mu mukino iri hejuru cyane ndetse bagerageza gusatira cyane uburyo bwinshi imbere y’izamu ariko ba myugariro ba Gorilla FC bakabera ibamba Munyeshyaka Gilbert batazira Lukaku wari wabanje mu kibuga ndetse na Peter Ogblover, igice cya mbere cy’umukino cyaje kurangira amakipe yombi anganya 0-0.

Igice cya kabiri cy’umukino cyatangiye ubona ikipe ya Gorilla FC yagarutse mu mukino ndetse iza no kuyobora umukino byatumye ibona na Penaliti maze Twizerimana Onesme aza kuyitera hejuru y’izamu ryari ririnzwe na Muhawenayo Gad.

Umukino ujya kurangira aho iminota 90 y’umukino yari irangiye hongeweho iminota 5 Musanze FC yaje kubona Penaliti yatewe neza na Ntijyinama Patrick bahimba Mbogamizi wari na kapiteni muri uyu mukino.

Umukino warangiye Musanze FC itsinze igitego kimwe k’ubusa bituma ifata umwanya wa 10 n’amanota 30 mugihe Gorilla yagumye ku mwanya wa 9 n’amanota 31.

11 Musanze FC yabanje mu kibuga

11 Gorilla FC yabanje mu kibuga

Peter, rutahizamu wa Musanze FC

Valeur Nduwayo mu kazi

Nturare udasomye kuri Musanze Wine yengwa na CETRAF Ltd

Ayomide ukina mu kibuga hagati asatira

Adel, umutoza mukuru wa Musanze FC

I bumoso hari Rukara, Visi Perezida wa mbere wa Musanze FC, Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga akaba n’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka na Maj Gen Eric Murokore ukuriye Inkeragutabara mu Ntara y’Amajyaruguru

Hagati hari Hadji Youssuf Mudaheranwa , Perezida wa Gorilla FC

Hagati hari Mayor wa Musanze , Ramuri Janvier, ...i buryo hari Tuyishimire Placide, Perezida wa Musanze FC

Matthew Miller, director w’ishuri Virunga Valley Academy ry’i Musanze, umwe mu bafana bakomeye ba Musanze FC ndetse akanabigaragaza

Rwamuhizi Innocent, Visi Perezida wa kabiri wa Musanze FC

Ibrahim Uwihoreye, Umunyamabanga wa Musanze FC

Onesme yahushije Penaliti ya Gorilla

Niba ukunda kurimba, nkurangiye Gogo Fashion Boutique, iduka rigira imyambaro igezweho ribarizwa mu Mujyi wa Musanze mu ibereshi rya kabiri utaragera ku Musigiti

Patrick Ntijyinama bahimba Mbogamizi niwe watsinze igitego cyahaye amanota 3 Musanze FC ku munota wa nyuma

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo