Nyuma y’imyaka 4 Musanze FC idatsindira Espoir FC ku kibuga cyayo, yayitsinze ibitego 2-1 n’ubwo yari yabanjwe igitego.
Musanze FC yari yakoze impinduka mu bakinnyi babanje mu kibuga ugereranyije nabatsinze Marine FC.
Samson Irokan wahoze muri Musanze FC yafunguye amazamu k’uruhande rwa Espoir FC ku munota wa Gatatu w’umukino ari nako bagiye kuruhuka bikimeze.
Igice cya Kabiri cyatangiranye imbaraga k’uruhande rwa Musanze FC yari imaze gukora impinduka aho Rutahizamu Peter Obgbevor yavuyemo kubera imvune hakinjira Namanda Luc Wafura ndetse na Nduwayezu Jean Paul asimburwa na Mfitumukiza Pierre.
Ku munota wa 54 w’umukino Namanda yaje gukorerwa ikosa m’urubuga rw’amahina umusifuzi atanga penariti yinjijwe neza na Ben Ocen.
Espoir ikibaza ibibaye ku mupira wahinduwe neza na Harerimana yahinduye umupira maze Shyaka Philibert yitsinda igitego, ari nacyo cyaje gusoza umukino ari ibitego 2 bya Musanze ku gitego 1 cya Espoir.
Musanze FC izagaruka mu kibuga kuri uyu wa gatanu bakina igikombe cya Made in Rwanda Cup aho bazakiba na Rayon Sport. Kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.
Kugeza ubu umunsi wa 4 wa shampiyona usize Musanze FC ku mwanya wa 7 n’amanota 6 aho imaze gukina imikino 3 ya shampiyona.
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE