Kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gicurasi 2025, Musanze FCyatsinze ikipe ya Mukura VS ibitego bibiri ku busa biyihesha amahirwe yo kuguma mu cyiciro cya mbere.
Musanze FC yari yakaniye uyu mukino yafunguye amazamu ku munota wa Gatandatu kuri Penaliti yatewe na Bertrland umuzamu wa Mukura ayikuramo gusa aza gusongamo igitego cya mbere kirinjira ari nako igice cya mbere cy’umukino cyarangiye.
Mu gice cya kabiri , abatoza bakoze impinduka zitandukanye Mchelenga winjiye mu kibuga asimbuye Sunday Inmest . Mchelenga niwe watsinze igitego cya kabiri ku munota wa 56 ari nako umukino warangiye.
Musanze FC yahise ifata umwanya wa 11 n’amanota 34, Mukura VS iguma ku mwanya wa 8 n’amanota 38.
Musanze FC yagowe n’uyu mwaka w’imikino yahise ishimangira kuzaguma mu cyiciro cya mbere.
Ku munsi wa nyuma Musanze FC izasura ikipe ya APR FC naho Mukura VS isure Vision FC.
Urutonde rw’agateganyo
11 Musanze FC yabanje mu kibuga
Kamanzi Ashraf yifotozanya na bagenzi be bahoze bakinana mbere y’uko ajya muri Musanze FC
11 Mukura VS yabanje mu kibuga
Mchelenga watsinze igitego cya kabiri cya Musanze FC
Tuyishimire Placide, Perezida wa Musanze FC yari yayiherekeje kuri uyu mukino
Rwabukamba JMV, Visi Perezida wa mbere wa Musanze FC
Rwamuhizi Innocent, Visi Perezida wa kabiri wa Musanze FC
Perezida wa Mukura VS na we yarebye uyu mukino
/B_ART_COM>