Musanze FC yatandukanye n’abandi bakinnyi babiri

Musanze FC yatangaje ko itazakomezanya n’uwari Kapiteni wayo, Niyitegeka Idrissa, usoje amasezerano ndetse na myugariro Niyonkuru Vivien.

Mu gihe hashize icyumweru gusa umwaka w’imikino wa 2021/22 usojwe, Musanze FC imaze gutangaza ko yatandukanye n’abakinnyi batanu.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 25 Kamena 2022, iyi Kipe yo mu Majyaruguru yatangaje ko itazakomezanya na Niyitegeka Idrissa wari Kapiteni wayo.

Niyitegeka ukina hagati mu kibuga, yari amaze imyaka ibiri mu Majyaruguru nyuma yo kuhagera avuye muri Bugesera FC.

Undi utazakomeza na Musanze FC ni myugariro wo hagati, Niyonkuru Vivien, na we wasoje amasezerano y’imyaka ibiri yari yahawe avuye muri Surnise FC.

Aba bombi biyongereye kuri Ndagijimana Ewing, Uzayisenga Maurice ‘Jay’ na Niyonsenga Ibrahim na bo byamaze gutangazwa ko bagomba kujya gushaka ahandi bakina.

Shampiyona ya 2021/22 yasojwe Musanze FC iri ku mwanya wa gatandatu, mwiza yagize mu mateka yayo nk’uko byagenze no mu 2016/17.

Niyitegeka Idrissa wari Kapiteni wa Musanze FC ntazakomezanya nayo

Niyonkuru Vivien na we yari amaze imyaka ibiri muri Musanze FC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo