Musanze FC yasinyishije rutahizamu Peter Agblevor (AMAFOTO)

Musanze FC yasinyishije utahizamu ukomoka muri Ghana Peter Agblevor wakiniraga Étoile de l’Est amasezerano y’imyaka ibiri.

Uyu musore wari usigaje amasezerano y’umwaka umwe muri Etoile de L’Est, Musanze FC yemeye kwishyura uyu mwaka kugira ngo imwegukane.

Mu mwaka ushize w’imikino, Peter Agblevor yatsinze ibitego bitandatu birimo bitanu bya Shampiyona ndetse n’igitego kimwe mu mikino y’Igikombe cy’Amahoro anatanga imipira ibitego ivamo ibitego.

Muri Musanze FC, yasimbuye Samson Irokan Ikechukwu ukomoka muri Nigeria wari umaze imyaka ibiri, gusa kuri ubu akaba yerekeje muri Espoir FC.

Byitezwe ko Peter Agblevor azatangira umukino wa shampiyona akina na APR FC yigeze gutsinda ibitego bibiri ubwo Etoile de L’Est yakiraga APR FC muri Shampiyona ishize.

Yiyongereye ku bandi bashya barimo Nsengiyumva Isaac wavuye muri Rayon Sports, Abanya-Kenya Omondi Victor na Rupia Elvis, Patrick Niyijyinama wakiniraga Espoir FC na Dufitumufasha Jean Pierre wavuye muri Gicumbi FC.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo