Musanze FC yasinyishije Mugheni Fabrice

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Kanama 2023, ikipe ya Musanze FC yatangaje ko yamaze gusinyisha umukinnyi wo hagati mu kibuga Mugheni Kakule Fabrice mu gihe kingana n’umwaka umwe.

Mugheni aje muri Musanze FC avuye muri AS Kigali.

Mugheni Fabrice bivugwa ko yavukiye mu Rwanda i Gikondo (ariko ntabwo bizwi neza) ku babyeyi b’abakongomani, aho se umubyara na n’ubu bivugwa ko akiba mu Rwanda yari umwalimu ku ishuli ry’abakongomani rizwi nka Ecole Zairoise, naho nyina akaba yarasubiye muri Kongo.

Mugheni Fabrice yanahamagawe mu ikipe y’igihugu muri 2014 aza kuyisohokamo bivugwa ko byakozwe n’umuvandimwe we Thierry Kasereka wakiniye Kongo Kinshasa, wamubwiraga ko afite amahirwe yo kuzakinira Kongo, yareka gukinira u Rwanda, birangira uyu musore atorotse umwiherero yarimo na bagenzi be.

Yakiniye amakipe nka Police FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports, AFC Leopards yo muri Kenya na AS Kigali.

Musanze FC yabitangaje ibinyujije kuri Twitter

Mugheni Fabrice aje muri iyi kipe asanzemo abandi bakinnyi bashya barimo Nkurunziza Felicien ,myugariro wavuye muri Rayon Sports ,Madou Jobe umuzamu wakiniraga ikipe ya Black Leopards yo muri Afurika y’Epfo wamaze gusinya imyaka 2 muri Musanze FC ndetse ubu yongeye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu ya Gambia, Methoba Lethabo bahimba Keita ukomoka muri Afurika y’Epfo, Muhamed Sulley n’abandi banyuranye.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo