Musanze FC yashyize hanze ibiciro byo kwinjira ku mukino bazakiramo APR FC

Ikipe ya Musanze FC yamaze gushyira hanze ibiciro byo kwinjira ku mukino w’Umunsi wa 21 wa Shampiyona uzayihuza na APR FC ku Cyumweru tariki ya 26 Gashyantare 2023.

Uyu mukino uzabera kuri stade Ubworoherane y’Akarere ka Musanze,guhera saa Cyenda (15h00).

Musanze FC yatangaje ko "abafana bashaka kureba uyu mukino wa Shampiyona bazishyura 10.000 Frw ku bazicara mu myanya y’icyubahiro ya VIP, mu gihe abazicara mu myanya yegereye VIP bazishyura 5.000 Frw naho abicara ahasigaye hose bo bakazishyura 3.000 Frw."

Ushaka kugura itike akoresha uburyo bwa telefone busanzwe akanda *939# mu gihe ukoresha uburyo bwa Interineti we yifashisha urubuga rwa https://gahunda.palmkash.com/

Musanze FC izaba ishaka intsinzi ya mbere nyuma yo kubura amanota atatu nyuma y’uko imikino yo kwishyura itangira.

Musanze FC iri ku mwanya wa 12 n’amanota 24 mu gihe ikipe ya APR FC ariyo iyoboye urutonde by’agateganyo n’amanota 40.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo