Musanze FC yatandukanye n’ umutoza Maso

Ikipe ya Musanze FC yamaze gusesa amasezerano n’ uwari umutoza wayo wungirije Nshimiyimana Maurice bita Maso.

Ibi bikubiye mu itangazo Musanze FC yashyize hanze kuri uyu wa mbere tariki 13 Ukuboza 2022.

Guseswa kw’aya masezerano ya Maso bije bikurikira umukino aheruka gutoza, ikipe ya Musanze FC igatsindwa 1-0 na Gasogi United.

Imurora Japhet, team manager wa Musanze FC akaba n’umuvugizi wayo yabwiye Rwandamagazine.com ko uku guseswa kw’ayo masezerano ngo babyumvikanyeho n’umutoza.

Ati " Mu kwezi kwa mbere azajya gukomeza amasomo y’ubutoza. Yadusabye ko yaba agiye gufata umwanya wo kwitegura kujya muri ayo masomo, dusesa amasezerano twari dufitanye."

Umutoza wungirije wa Musanze FC, Nshimiyimana Maurice ’Maso’ yaherukaga gusoza amasomo yari amazemo ukwezi akorera ibyangombwa by’ubutoza bitangwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika [CAF] bya ’Licence B’.

Nshimiyimana Maurice yari umutoza wungirije Musanze FC, ku nshuro ya kabiri, kuva muri Nzeri 2021 aho we n’umutoza mukuru w’Umunya-Kenya, Frank Ouna, bari bahawe amasezerano y’imyaka ibiri.

Yatoje mu makipe atandukanye mu Rwanda arimo Gicumbi FC, Rayon Sports, Gasogi Uited na Police FC.

Itangazo ry’ikipe ya Musanze FC

Japhet Imurora na Idrissa nibo basigarana ikipe by’agateganyo

Musanze FC itandandukanye na Maso mu gihe n’umutoza mukuru wayo Frank Ouna arwariye muri Kenya. Ikipe ikaba ikomeza gutozwa na Imurora Japhet ndetse na Idrissa bari bayisigaranye mu gihe abatoza bakuru batari bahari, bakabasha gutsinda umukino wa Rayon Sports n’uwa Rwamagana FC.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo