Musanze FC yanyagiye Etoile de l’Est, irara ku mwanya wa mbere ( AMAFOTO)

Musanze FC yanyagiye Etoile de l’Est 4-1 ihita irara ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo.

Wari umukino w’umunsi wa mbere wa Rwanda Premier League kuri aya makipe yombi wabaye kuri iki Cyumweru tariki 20 Kanama 2023 kuri Stade ya Ngoma guhera saa cyenda z’amanywa.

Ikipe ya Musanze FC yatangiye neza uyu mukino wabereye kuri stade ya Ngoma byaje gutanga umusaruro ku munota wa 21 igitego cyatsinzwe na Peter Ogblover wanyuze muri iyi kipe ya Etoile de L’ Est, bakibaza ibibaye Peter yongeye kubatsinda igitego ku munota wa 32 w’umukino kiba icya 2 cya Musanze FC.

Ku munota wa 38 Etoile yabonye igitego kuri coup franc amakipe yombi ajya mu kiruhuko Musanze FC iyoboye n’ibitego 2-1.

Musanze FC yaje mugice cya kabiri ishaka kongera umubare w’ibitego binyuze kuri Methabo bakunze kwita Keita yaje kubona igitego cya 3, bidatinze Pacifique waje asimbuye mu mukino aza gushyiramo agashyinguracumu, umukino urangira Musanze FC inyagiye Etoile de L’ Est ibitego bine kuri kimwe.

Ku munsi wa Kabiri wa shampiyona Musanze FC izakira ikipe ya Bugesera FC kuri sitade Ubworoherane.

11 Etoile de l’Est yabanje mu kibuga

11 Musanze FC yabanje mu kibuga

Tuyishimire Placide , Perezida wa Musanze FC yari yaherekeje ikipe abereye umuyobozi

Bashimira Peter watsinze 2

Amafoto menshi ni mu nkuru yacu itaha

PHOTO: RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo