Kuri uyu wa gatatu tariki 21 Ukuboza 2022, ikipe ya Musanze FC yanganyije 1-1 na Police FC ku mukino w’umunsi wa 15 wa Shampiyona.
Ni umukino wabereye kuri sitade Ubworoherane guhera saa cyenda z’amanywa.
Musanze FC yari hejuru cyane nyuma yo guhambwa Noheli n’ubunani na Perezida wa yo Tuyishimire Placide .
Musanze FC niyo yatanze Police FC kwinjira mu mukino ndetse biza kuyiviramo kubona igitego ku munota wa 21 w’umukino cyatsinzwe na Nshimiyimana Amran wanakiniye iyi kipe y’igipolisi cy’u Rwanda.
Igice cya mbere cyarangiye Musanze FC iyoboye n’igitego 1-0.
Mu gice cya kabiri, Mashami Vicent yakoze impinduka mu gice cya 2 aho yinjije Usengimana Danny mu kibuga ndetse byaje no ku muhira ku munota wa 78 yaje kubonera ikipe ya Police FC igitego cyo kwishyura birangira amakipe yombi anganyije 1-1.
Musanze FC irangije ikiciro kibanza cya shampiyona iri ku mwanya wa 8 n’amanota 22 mugihe Police FC isoje iri ku mwanya wa 11 n’amanota 20.
Staff technique ya Police FC iyobowe na Mashami Vincent
11 Police FC yabanje mu kibuga
11 Musanze FC yabanje mu kibuga
Imurora Japhet aganiriza Namanda Wafula
Uko igitego cya Musanze FC cyinjiye mu izamu
Amran yishimira igitego
Valeur yahuraga n’ikipe yahozemo
Kuko umukino wabaye imvura ihitutse, hari ibice by’ikibuga byari bikiretsemo amazi
Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide na Chairman wa APR FC akaba n’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen MUBARAKH Muganga
Imurora na Idrissa biga ku mayeri y’umukino
Danny Usengimana yishimira igitego cyo kwishyura yatsindiye Police FC
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>