Ikipe ya Musanze FC yanganyije 0-0 na Mukura VS ku mukino w’umunsi wa gatanu ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo n’amanota 10.
Hari mu mukino wabereye kuri Stade Ubworoherane kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Nzeri 2023.
Musanze FC yakinnye uyu mukino idafite kapiteni wayo Ntijyinama Patrick bahimba Mbogamizi wavunitse ku munsi wa gatatu wa shampiyona bakina na Sunrise FC.
Kunganya uyu mukino byatumye Musanze FC igira amanota 10 ikomeza kuyobora urutonde by’agateganyo. Mukura VS yo yahise igira amanota 6.
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>