Mu mukino imvura yahagaritse iminota 18 hakanifashishwa indobo hadahwa amazi yabaye menshi mu kibuga, Musanze FC yanganirije na AS Kigali ubusa ku busa kuri sitade Ubworoherane kuri iki cyumweru tariki 23 Mata 2023.
Wari umukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru y’u Rwanda (Rwanda Premier League) utarabereye igihe ukaba wari warigijwe inyuma kubera imyiteguro y’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda Amavubi.
Ni umukino watangiye imvura igwa ari nke gusa uko iminota yicumaga, ni ko imvura yakomezaga kwiyongera byanatumye ku munota wa 23 umusifuzi Patrick wayoboye umukino ahitamo kuwuhagarika maze hakorwa igisa no kwirwanaho bumutsa ikibuga cyari cyajabamye aho bifashishije indobo badaha amazi yari yabaye menshi mu kibuga.
Nyuma y’iminota 18 abari aho bategereje nta we uzi icyari bukurikireho, umusifuzi yahushye mu ifirimbi ye asaba ko umukino ukomeza.
Aha amakipe yombi yasatiranye ariko umukino ukinirwa cyane mu kibuga hagati byatumye nta buryo bwinshi bw’amahirwe yavamo igitego buboneka maze igice cya mbere kirangira nta kipe irebye mu izamu ry’indi. Amakipe yombi yagiye kuruhuka no kumvira hamwe inama z’abatoza anganya 0-0.
Igice cya kabiri cyatangiye abakinnyi b’amakipe yombi bakinana ishyaka ryisumbuye ku ryo mu gice cya mbere ari ko agerageza gusatirana cyane ngo abe yakwinjizanya igitego nyamara ntibyakunze kuko iyi minota 45 yose yashize nta yibashije kunyeganyeza inshundura z’indi.
Umusifuzi Patrick arinda avuza ifirimbi irangiza umukino Musanze FC na AS Kigali baguye miswi bagabana amanota y’uyu munsi.
11 ba Musanze FC babanje mu kibuga
11 ba AS Kigali hamwe n’umutoza wabo Cassa Mbungo
Abasifuzi na ba kapiteni
Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide
Gana iduka ricuruza imyambaro itandukanye rya "Gogo Fashion Boutique" riherereye mu Mujyi wa Musanze, mu Ibereshi rya II utaragera ku Musigiti
Ab’ingeri zose bari baje kwihera ijisho
Umukino watangiranye ishyaka
Bidatinze imvura iti ’Nanjye nkagwa nkabarogoya ba sha!’
Kuri telefoni, ati "Imvura irabizanye none ’refa’ arawuhagaritse mwa!"
Ni nde wari uzi ko indobo yaba ingirakamaro ku kibuga cy’umupira?
Umupira wakinwe ariko ba myugariro bahize ba rutahizamu
/B_ART_COM>