Musanze FC yasinyishije abakinnyi batatu barimo Mumbele Saiba Claude

Ikipe ya Musanze FC yamaze kongera imbaraga mu busatirizi no mu bwigarizi bwayo itibagiwe no muzamu, isinyisha abakinnyi 3, bose basinya imyaka 2 bayikinira.

Abakinnyi bamaze gusinya harimo Mumbele Saiba Claude bakunze kwita Kizizi wavuye muri Etincelles y’i Rubavu wari na kapiteni wa Entincelles. Mumbele aje muri Musanze FC nyuma y’igihe kirekire bamushaka akaba ahasanze Kambale Gentil banakinanye.

Undi mukinnyi wasinyiye ikipe ya Musanze ni Mwiseneza Daniel wabaye kapiteni wa Musanze FC muri season ya 2016-2017 ubwo yahavaga akerekeza muyindi mirimo isanzwe, gusa yongeye kugaragara muri Musanze FC ubwo biteguraga shampiyona ya 2018-2019 imikino yo kwishyura ariko ntago yigeze abona ibyangombwa bimwemerera gukina Azam Rwanda Premier League.

Muhawenayo Gady ni umuzamu wamaze gusinyira Musanze fc igihe kingana n’imyaka 2 aje avuye mu ikipe ya Amagaju yamaze kumanuka mu cyiciro cya 2 akaba ariwe muzamu wenyine magingo aya ufite amasezerano ya Musanze FC nyuma yuko Shema Innocent, Ndayisaba Olivier na Nzarora Marcel amasezerano yabo arangiye ndetse bakaba batarayongera.

Mubele Saiba yari asanzwe ari kapiteni wa Etincelles FC

Muri uyu mwaka wa Shampiyona, Musanze FC yarangiye iri ku mwanya wa 10 n’amanota 36.

Ni imwe mu makipe afite abakinnyi benshi barangije amasezerano. Ubuyobozi bw’iyi kipe bukaba bwatangiye gahunda yo kongerera bamwe amasezerano ndetse bakongeramo abandi baziyongera ku bana bazazamurwa mu igerageza ryakoreshejwe n’iyi kipe ryo guha amahirwe no kuzamura abakinnyi b’abanyarwanda.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo