Ikipe ya Musanze FC yakoze imyitozo ya nyuma yitegura umukino w’umunsi wa 5 wa Shampiyona uzayihuza na Mukura VS kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Nzeri 2023.
Ni imyitozo bakoze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nzeri 2023 kuri Stade Ubworoherane ari nayo izaberaho umukino.
Uyu mukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Nzeri 2023 guhera saa cyenda z’amanywa.
Musanze FC yatangaje ko "abafana bashaka kureba uyu mukino wa Shampiyona bazishyura 10.000 Frw ku bazicara mu myanya y’icyubahiro ya VIP, mu gihe abazicara mu myanya yegereye VIP bazishyura 3.000 Frw naho abicara ahasigaye hose bo bakazishyura 1.000 Frw."
Ushaka kugura itike akoresha uburyo bwa telefone busanzwe akanda *939# mu gihe ukoresha uburyo bwa Interineti we yifashisha urubuga rwa https://gahunda.palmkash.com/
Musanze FC izaba ishaka intsinzi ya Kane nyuma yo kumara imikino itatu itaratakaza inota na rimwe.
Musanze FC iri ku mwanya wa 1 n’amanota 9 mu mikino 3 imaze gukina mugihe ifite umukino w’ikirarane w’umunsi wa kane wa shampiyona yagombaga gukinamo na APR FC.
Musanze FC ifite inyota yo kugumana umwanya wa mbere yakoze imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Mukura VS
Staff ya Musanze FC: uhereye i bumoso hari Imurora Japhet, umutoza wungirije, Sosthene, umutoza mukurui na Mugiraneza Jean Baptiste bahimba ’Migi’ ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi
Sosthene , umutoza mukuru wa Musanze FC niwe wayoboye iyi myitozo...arangamiye gukomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona Musanze FC iriho kuva iyi shampiyona yatangira