Musanze FC yahujwe na Rayon Sports muri ’Made in Rwanda Cup’

Tombola y’uburyo amakipe azahura mu irushanwa rya Made in Rwanda Cup rizaba hagati ya tariki ya 7 n’iya 9 Ukwakira 2022, yasize Musanze FC izahura na Rayon Sports mu mukino wa mbere.

Kuri uyu wa Gatatu ni bwo amakipe ya Kiyovu Sports, Rayon Sports, Mukura Victory Sports na Musanze FC yahuriye kuri FERWAFA kugira ngo harebwe uko azakina irushanwa rya Made in Rwanda Cup.

Tombola yasize umukino wa mbere uzakinwa tariki ya 7 Ukwakira kuri Stade ya Kigali, uzahuza Kiyovu Sports na Mukura VS saa Kumi.

Umukino wa kabiri uzahuza Rayon Sports na Musanze FC guhera saa Moya n’igice.

Umwanya wa gatatu uzakinirwa tariki ya 9 Ukwakira saa Cyenda mu gihe umukino wa nyuma uzatangira saa Kumi n’ebyiri n’igice.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo