Musanze FC yahize gutsinda APR FC ku bw’ibyishimo by’abaturage

Abakinnyi ba Musanze FC bibukijwe ko APR FC ari ikipe isanzwe nk’izindi, basabwa kuyisubira mu mukino bazahuramo ku wa Gatanu maze intsinzi igaturwa Abanya-Musanze.

Musanze FC izatangira Shampiyona yakirwa na APR FC mu mukino uzabera kuri Stade ya Kigali ku wa 19 Kanama saa Kumi n’ebyiri.

Ubwo ku wa 16 Kanama herekanwaga abakinnyi iyi kipe yo mu Majyaruguru izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2022/23, Kapiteni wayo mushya, Niyonshuti Gad, yavuze ko ku wa Gatanu ari bwo ikipe ikomeye izagaragara hagati ya Musanze FC na APR FC.

Ati “Intego nyamukuru ni ukwitwara neza tugashimisha umuturage wa Musanze yaba ahatuye cyangwa atahatuye. Ikipe ikomeye uyipimira ku ikipe ikomeye. Ku wa Gatanu ni bwo ikipe ikomeye izagaragara. Niba koko dukomeye, tugomba kwipimira ku kipe ikomeye.”

Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide, yabwiye abakinnyi ba Musanze FC ko APR FC ari ikipe isanzwe dore ko banayitsinze igitego 1-0 mu mukino uheruka kuzihuza.

Ati “Umupira ni ugufatanya. Ntimucike intege, APR yarangiye igisigaye ni ugukora akazi kacu. Ni ikipe nk’izindi zose. Ni ikipe nkuru itwara ibikombe ariko irasanzwe. Icyo mbasaba muri uyu mwaka tugiye gutangira ni ugushyira hamwe.”

Yakomeje agira ati “Abagize Komite bansabye ngo uriya mukino wa APR FC muwuture abafana.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Musanze, Kanayogi Alex, wari witabiriye umuhango wo kwerekana ikipe ya Musanze FC mu mwaka w’imikino wa 2022/23, na we yasabye abakinnyi gutura abaturage uyu mukino.

Ati “Rwose umukino wa APR muwuhe abafana, muwuhe abaturage ba Musanze. Twese tuzagerageza kuhaba tubashyigikire.”

Kapiteni wa Musanze FC, Niyonshuti Gad ’Evra’ yavuze ko ikipe ikomeye izagaragara ku wa Gatanu

Abakinnyi bayoboye abandi muri Musanze FC

Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide, yabwiye abakinnyi ko bagomba gutura abafana intsinzi yo ku wa Gatanu

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Musanze, Kanayogi Alex, yijeje abakinnyi ko bazabashyigikira kugira ngo bahe Abanya-Musanze ibyishimo

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo