Ikipe ya Musanze FC yamaze guhagarika abakinnyi batatu kubera imyitwarire mibi yabaranze nyuma y’umukino batsinzwemo na Etincelles FC 3-2 ku munsi wa cyenda wa shampiyona.
Amakuru agera kuri Rwandamagazine.com yemeza ko abo bakinnyi ari Imran Nshimiyimana ukina mu kibuga hagati, Isiaq ukina mu kibuga hagati ndetse na myugariro Rurihoshi Hertier.
Bose bahuriye ku myitwarire itari myiza ngo bagaragaje nyuma y’umukino baheruka kwakirwamo na Etincelles FC i Rubavu , ikabatsinda ibitego 3-2 nyamara Musanze FC yari yabanje ibitego byombi, Etincelles FC igaturuka inyuma ikabishyura, ikanabatsinda.
Uwo mukino waje ukurikira undi na wo Musanze FC yatsinzwemo 3-2 na Mukura VS kuri Stade Ubworoherane tariki 5 Ugushyingo 2022 ku munsi wa 8 wa Shampiyona. Nabwo Musanze FC yaratsindaga, Mukura VS igaturuka inyuma ikishyura ndetse yongeraho n’igitego cy’intsinzi.
Iyo mikino yombi bivugwa ko kuyitsindwa byatewe n’umwuka mubi uri muri iyi kipe, ukaba ngo uzanwa na bamwe mu bakinnyi.
Imurora ushizwe ubuzima bwa buri munsi muri Musanze FC (Team manager) yemereye Rwandamagazine.com ko koko abo bakinnyi bamaze guhagarikwa ariko yirinda kuvuga imyitwarire mibi nyirizina bashinjwa cyangwa igihe ibihano byabo bizamara.
Ati " Nibyo koko abo bakinnyi uko ari batatu bahagaritswe mu ikipe kubera ikibazo cy’imyitwarire ndetse ntibari gukorana na bagenzi babo imyitozo. Imyitwarire yabaranze mu minsi ishize ntabwo ari ifasha ikipe kuguma mu mwuka mwiza wo gushaka intsinzi, niyo mpamvu bahawe umwanya wo kwitekerezaho."
Yunzemo ati " Iyi kipe ni iy’abaturage , si iyacu ninayo mpamvu nta muntu uruta ikipe cyangwa se wayikoramo ibyo yishakiye ngo tubirebere nk’abashinzwe gukurikirana imyitwarire yabo."
Musanze FC iri kwitegura umukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona izasuramo Rutsiro FC i Rubavu ku wa Gatanu tariki 18 Ugushyingo 2022.
Mu mikino 9 imaze gukina, Musanze FC iri ku mwanya wa 8 n’amanota 13. Urutonde ruyobowe na Kiyovu Sports ifite amanota 20, igakurikirwa na Rayon Sports ifite amanota 18 mu mikino 7 imaze gukina.
Amran Nshimiyimana (i bumoso) yamaze guhagarikwa kubera imyitwarire mibi...i buryo hari Imurora Japhet, Team Manager wa Musanze FC
Isiaq ukina mu kibuga hagati yahagaritswe
Myugariro Rurihoshi Hertier na we yamaze guhagarikwa

Urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona
/B_ART_COM>