Musanze FC yagiranye amasezerano na Gorillo’s - AMAFOTO

Ikipe ya Musanze FC yamaze kubona umufatanyabikorwa wa mbere kuva yashingwa. Iyi kipe yo mu Majyaruguru y’igihugu yamaze kugirana amasezerano na Clean Well Rwanda binyuze mu gicuruzwa cya Gorillo’s. Ni amasezerano afite agaciro k’asaga miliyoni 16 FRW.

Bucyana Geoffrey ukuriye Clean Well Rwanda yatangarije abanyamakuru ko aya masezerano bagiranye na Musanze FC azamara igihe cy’umwaka ariko ngo akaba ashobora kongerwa ku bwumvikana bw’impande zombi.

Abajijwe impamvu bahisemo ikipe ya Musanze FC mu yandi makipe yo mu Rwanda, Bucyana yasobanuye ko bagendeye ku mibare y’agace gaherereyemo abakunda ’Snacks’ za Gorillo’s.

Ati " Musanze FC twayihisemo kuko nyuma ya Kigali , niwo Mujyi wa kabiri barya cyane Gorillo’s. Ikindi mu ikipe zo mu Ntara nabonye, ntayindi ikomeye mu kibuga ndetse no mu buyobozi... Singiye gupfobya andi makipe ariko nasanze ari ikipe ifite ubuyobozi buhamye kandi twasanze nabo bifuza kuba bakorana natwe."

Ikipe ya Musanze FC izajya yambikwa na Gorillos inahembe umukinnyi witwaye neza mu mukino

Mu bikubiye mu masezerano impande zombi zagiranye harimo ko ikipe ya Musanze izajya yambara imyenda yanditseho ’Gorillo’s’, nabo bakabambika imyenda yose ikenerwa n’ikipe mu gihe cya ’Season’ yose.

Moussa Masumbuko, umunyamabanga wa Musanze FC ati " Gorillo’s izajya yambika ikipe imyambaro yo gukinana haba mu rugo ndetse n’igihe yakiniye hanze. Izambika ikipe imyenda y’imyitozo ndetse n’imyambaro ya relax...Ni igikorwa gikomeye kuko kwambika ikipe ubwabyo byadutwaraga ikintu kinini...Ikindi ni uko Gorillo’s izajya ihemba umukinnyi witwaye neza mu mukino, ahabwe 50.000 FRW

Natwe twizeye ko ayo yashoyemo azayagaruza kuko abaturage ba Musanze bakunda cyane Gorillo’s."

Bucyana yatangarije abanyamakuru ko abaze muri rusange amafaranga azakoresha mu bikorwa byose azakorera Musanze FC azagera kuri miliyoni 16 z’amafaranga y’u Rwanda.

Musanze irashaka kubaka umupira ihereye mu bana

Tuyishime Placide, Perezida wa Musanze FC yavuze ko byabaye amahire gusinyana amasezerano na Gorillo’s kuko ngo zikundwa n’abana kandi nabo barashaka kubaka umupira uhereye mu bana. Ngo barateganya no gutangiza ishuri ryigisha abana umupira w’amaguru.

Ati " Gorillo’s zikunzwe cyane n’abana bato kandi natwe turashaka kubakira ku mupira w’abana ...Turashaka kubaka ishuri ry’abana ryigisha umupira w’amaguru...Umwana azakura arya Gorillo’s , akure yambara Gorillo’s,..azarushaho kubikunda..."

Kugabanya ingengo y’imari ku makipe y’Uturere ngo byarabakanguye

Kuba amakipe y’Uturere yaragabanyirijwe ingengo y’Imari kuyo yajyaga ahabwa ngo nabyo biri mu byatumye Musanze FC ikanguka ngo ishakishe abafatanyabikorwa bityo umupira abe ariwo ubatunga aho kurambiriza ku nkunga.

Moussa Masumbuko ati " Turi kuva mu gice cya amateur (abatarabigize umwuga) tugana kureba uko umupira w’amaguru watangira kutwinjiriza amafaranga. Kuba ingengo y’imari yaragabanyijwe nabyo biri mu byadukanguye ndetse n’abandi bashoramari bahawe rugari, Musanze FC ntikumira. Amasezerano twagiranye na Gorillo’s ntakumira abandi bashoramari..."

Gorillo’s ngo iri mu biganiro n’indi kipe ikomeye

Abajijwe niba gusinyana amasezerano na Musanze FC bivuze ko ariyo kipe yonyine bazakorana, Bucyana yavuze ko bitazahagararira kuri Musanze FC ahubwo ngo hari indi kipe imwe mu zikomeye bari mu biganiro.

Bucyana ati " Nyuma yo gusinyana na Musanze FC, hari indi kipe ikomeye iri muri 3 za mbere nayo yifuje ko twakorana. Turi mu biganiro, nibirangira muzabimenyeshwa."

Uretse Gorillo’s, Musanze FC yamaze kumvikana n’undi mufatanyabikorwa. Ni uruganda rwa CETRAF Ltd rukora ibinyobwa bisembuye rubarizwa mu Mujyi wa Musanze.

Muri Shampiyona iheruka, Musanze FC yari yabaye iya 9 n’amanota 35. Igikombe cyegukanywe na APR FC n’amanota 66. Mu gikombe cy’Amahoro, Musanze FC yaviriyemo muri 1/8 ikuwemo na Police FC.

Ukigera ahabereye ikiganiro n’itangazamakuru wahingukaga ubona ibyapa byamamaza Gorillo’s

Bucyana Geoffrey, umuyobozi wa Clean Well Rwanda igeza ku banyarwanda Gorillo’s n’ibindi bicuruzwa birimo na Uhuru Juice

Gorillo’s izajya yamamazwa na Musanze FC ni ’Snacks’ zikundwa cyane n’abana

Uhuru Juice ikozwe mu myembe nayo ni kimwe mu bicuruzwa bizanwa mu Rwanda na Clean Well Rwanda

Bucyana yasobanuye ko agera kuri Miliyoni 16 FRW ariyo azashora mu bikorwa azakorera Musanze FC mu mwaka w’amasezerano, nayo ikamwamamaza

Imyenda Musanze FC izambara muri ’Season’ igiye gutangira mu minsi ya vuba

Perezida wa Musanze FC yabwiye abanyamakuru ko biteguye kungukira cyane mu masezerano bagiranye na Gorillo’s

Moussa Masumbuko, umunyamabanga wa Musanze FC yavuze ko ariwe mufatanyabikorwa wa mbere iyi kipe ibonye

Claude Hit, umunyamakuru wa Radio na Flash TV abaza ikibazo

Sadi Habimana, umunyamakuru wa Isango Star abaza ikibazo

Patrick Niyonzima, Team Manager wa Musanze FC na we ngo yishimiye aya masezerano

Imyenda y’umutuku niyo Musanze izajya ikinana mu rugo naho indi iyambare yasohotse...

Yaba Bucyana ndetse na Perezida wa Musanze FC bemereye itangazamakuru ko impande zombi zizungukira cyane muri aya masezerano

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo