Ibitego by’Abanya-Kenya, Namanda Luke Wafule na Victor Ogendo Omondi, byafashije Musanze FC gutsinda Gorilla FC 2-0, ifata umwanya wa gatatu ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 12 Ukwakira 2022, Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru yasubukuwe hakinwa Umunsi wa gatanu.
Musanze FC iheruka kuba iya kane mu Irushanwa rya Made in Rwanda Cup 2022 ryakinwe mu mpera z’icyumweru gishize, yari yakiriwe na Gorilla FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Iyi kipe yo mu Karere ka Musanze ntiyatengushye abakunzi bayo kuko ku munota wa gatandatu gusa, Namanda Luke Wafula yari amaze gufungura amazamu.
Ku munota wa 23 w’igice cya mbere, Victor Ogendo Omondi na we yatsinze igitego cya kabiri cyahise gitanga umutekano kugera igice cya mbere kirangiye.
Mu gice cya kabiri, Musanze FC yagumye gukina ibara ndetse igenzura uko umukino uhagaze, igerageza kurinda ibitego yabonye mu minota 45 ibanza.
Gutsinda uyu mukino, byatumye iyi kipe iterwa inkunga n’uruganda rwa CETRAF ijya ku mwanya wa gatatu n’amanota icyenda mu mikino ine imaze gukina.
Umukino w’ikirarane ifite izawuhuramo na AS Kigali ihagarariye u Rwanda muri CAF Confederation Cup.
Abakinnyi ba Musanze FC babanje mu kibuga
Ababanjemo ku ruhande rwa Gorilla FC
Abakapiteni b’amakipe yombi bifotozanya n’abasifuzi bayobowe na Twagirumukiza AbdulKarim
Umutoza wa Gorilla FC, Gatera Moussa (iburyo)
Rutahizamu wa Musanze FC, Peter Agblevor ukirutse imvune, atera umupira n’umutwe
Peter ahanganiye umupira na Nkomezi Alexis
Namanda Luke Wafula yigaragaje muri uyu mukino
Namanda, Omondi na Muhire Anicet bishimira igitego
Umutoza Frank Ouna aha amabwiriza abakinnyi be
Visi Perezida wa Musanze FC, Rukara, areba uko ikipe iri kwitwara
Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide, ntajya asiba imikino yayo
Hon Bernard Makuza ari mu barebye uyu mukino
Perezida wa Gorilla FC, Hadji Mudaheranwa
AMAFOTO: RENZAHO Christophe
/B_ART_COM>