Musanze FC yanganyije na Marines FC ubusa ku busa mu mukino w’Umunsi wa 25 wa Shampiyona wabereye kuri Stade Umuganda kuri uyu wa Gatandatu.
Uyu mukino wagombaga kuba wa Gatanu, wabanje kwimurwa inshuro ebyiri ku mpamvu zitandukanye.
Ku ikubitiro, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamenyesheje amakipe yombi ko azakina ku Cyumweru kubera ko nta masaha 48 yari agashize kuva Marines FC ikinnye na APR FC mu Gikombe cy’Amahoro ku wa Gatatu.
Gusa, na byo byahinduwe nyuma yo kumenyeshwa ko i Rubavu (mu cyahoze ari Gisenyi) hari gahunda yo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, umukino ushyirwa kuri uyu wa Gatandatu.
Amakipe yombi yananiwe kubona izamu, anganya ubusa ku busa mu minota yakiniwe kuri Stade Umuganda. Marines FC yasoje ari abakinnyi 10 nyuma yo guhabwa ikarita itukura kwa Mutuyimana Djuma.
Kunganya uyu mukino byatumye Musanze FC igira amanota 36 ku mwanya wa karindwi mu gihe Marines FC ifite amanota 30 ku mwanya wa cyenda.
Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu, Rayon Sports yanganyije na Police FC igitego 1-1 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Gicumbi FC iri munsi y’umurongo utukura, yatsindiwe mu rugo na Etincelles FC ibitego 3-1 naho Mukura Victory Sports inganya igitego 1-1 na Gorilla FC.
Ku Cyumweru hateganyijwe umwe aho APR FC ya mbere izakira Etoile de l’Est ibanziriza iya nyuma naho Kiyovu Sports ya kabiri izasura Rutsiro FC ku wa Mbere.
/B_ART_COM>