Musanze FC mu makipe ane akomeye azitabira ’Made in Rwanda Cup’

Ikipe ya Musanze FC ni imwe muri ane akomeye mu Rwanda azitabira irushanwa rya "MADE IN RWANDA CUP" rizaba hagati ya tariki ya 7-9 Ukwakira 2022.

Ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge (RSB), FERWAFA iri gutegura irushanwa rya ’’MADE IN RWANDA CUP’’ riteganyijwe hagati ya tariki 7-9 Ukwakira 2022 kuri Stade ya Kigali.

Ni muri urwo rwego yatumiye amakipe ya Kiyovu Sports, Rayon Sports, Mukura VS na Musanze FC mu nama itegura irushanwa ryavuzwe haruguru iteganyijwe ku wa Gatatu, tariki ya 28 Nzeri 2022, saa Cyenda zuzuye ku cyicaro cyayo.

Ku murongo w’ibyigwa hari ukurebera hamwe uko irushanwa rizakinwa n’impamvu yaryo, ibyo amakipe azagenerwa, inshingano z’amakipe na buri rwego, ndetse n’ibindi.

Iri rushanwa ryagombaga kwitabirwa n’amakipe ane ya mbere muri Shampiyona ya 2021/22.

APR FC yatwaye Shampiyona y’umwaka ushize w’imikino yanze kurikina kugira ngo irusheho kwitegura Shampiyona ifitemo ibirarane bibiri. Yasimbujwe Musanze FC yabaye iya gatandatu.

Indi kipe itazaryitabira ni AS Kigali iri mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup aho izahura na Al Nasry yo muri Libya mu kwezi gutaha. Yasimbujwe Mukura Victory Sports yabaye iya gatanu.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo