Musanze FC iri gukora imyitozo ikomeye yitegura Kiyovu Sports(Amafoto)

Musanze FC ikomeje imyitozo ikomeye yitegura ikipe ya Kiyovu SC , ku munsi wa gatatu wa shampiyona aho amakipe yombi akina mu kiciro cy’amakipe arwanira kutamanuka mu kiciro cya kabiri.

Ni myitozo irikubera kuri Sitade Ubworoherane igakoreshwa n’umutoza Tugirimana Gilbert bita Cannavaro wari usanzwe wungirije aho yahawe ishingano zo gukomezanya ikipe kugera ku mpera za shampiyona nyuma yo gutandukana n’umutoza mukuru.

Imyitozo iri gukorwa kabiri ku munsi, mu gitondo i saa tatu aho bibanda ku myitozo yongera imbaraga, mu gihe ni mugoroba bakora i saa kumi bakora imyitozo ya tekinike cyane.

Twizerimana Onesme wahamagawe mu ikipe y’igihugu, Amavubi niwe utari kumwe n’abandi. Abandi bakinnyi bose bari gukora imyitozo.

Mu mukino wo ku munsi wa kabiri, Musanze FC yatsinze AS Muhanga 3-1.

Nyuma y’imikino ibiri mu makipe ahatanira kutamanuka, Kiyovu Sports ifite amanota 6, Gasogi United ifite amanota 4, Gorilla FC amanota 4, Musanze FC ifite manota 3, Etincelles FC ifite amanota 3, Sunrise FC ifite inota 1, Mukura VS inota 1
naho AS Muhanga nta nota irabona.

Cannavaro wasigaranye iyi kipe niwe ukomeje gukoresha imyitozo nyuma y’iyirukanwa rya Seninga Innocent wahoze ayibereye umutoza mukuru

Amafoto : Ingwey Younouss

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo