Abakinnyi 5 barimo ’Kigeme’ wa Mukura VS barasinyira Musanze FC

Mu gihe amakipe akomeye mu Rwanda akomeje kwiyubaka yitegura gutangira shampiyona y’umupira w’amaguru 2020-2021, ikipe ya Musanze FC nayo ntiyasigaye kuko iri mu biganiro bishobora kurangira yibitseho abakinyi 5 basanzwe bazwi mu makipe yo mu kiciro cya mbere n’icya kabiri muri shampiyona y’u Rwanda.

Mu gushaka kongeramo amaraso mashya mu ikipe ya Musanze FC, iyi kipe iri mu biganiro n’abalkinyi batanu barimo Ntaribi Steven,Munyeshyaka Gilbert,Ndizeye Innocent,Peter Kagabo na Niyonshuti Gadi.

Ntaribi Steven bakunze kwita Buffon yari umuzamu wa Gorilla FC ikipe yo mu kiciro cya kabiri kuri ubu akaba yamaze kugera mu Karere ko Musanze aho agiye kumvikana n’ ikipe ya Musanze FC.

Byitezwe ko aza gushyira umukono ku masezerano agahita aba umukinnyi wayo. Uyu muzamu yanyuze mu makipe nka APR FC, Police FC na ISONGA FC.

Ba rutahizamu batatu barimo Munyeshyaka Gilbert bakunze kwita Lukaku wa Heroes FC wanyuze muri Kirehe FC, Ndizeye Innocent bakunze kwita Kigeme wakiniraga ikipe ya Mukura VS na Peter Kagabo wa Bugesera FC aba bose bamaze kwerekeza mu muri Kariya karere kuranmgizanya na Musanze FC ikipe ibarizwa mu Kiciro cya mbere.

Mu rwego rwo kugira ubvwugarizi bukomeye Ikipe ya Musanze FC iri mu biganiro na myugariro wa Sunrise FC Niyonshuti Gadi uzwi ku izina rya Evra wanyuze muri Rayon Sports na Kiyovu yose yo mu kiciro cya mbere muri shampiyona y’u Rwanda.

Aba bakinyi batanu baje biyongera ku mutoza mushya Seninga Innocent wahoze ayitoza akaza kuyivamo ubu wamaze kuyigarukamo.

Ndizeye Innocent bakunze kwita Kigeme yakiniraga ikipe ya Mukura VS
Ntaribi Steven bakunze kwita Buffon yari umuzamu wa Gorilla FC ikipe yo mu kiciro cya kabiri
Niyonshuti Gadi uzwi ku izina rya Evra yakiniraga Sunrise FC
Munyeshyaka Gilbert bakunze kwita Lukaku yakiniraga Heroes FC
Peter Kagabo yakiniraga Bugesera FC akaba asubiye muri Musanze FC yahozemo

Tuyishimire Placide , Perezida wa Musanze FC urajwe ishinga no kubaka ikipe ikomeye izahatana uyu mwaka

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo