Musanze FC ikomeje kwitegura umukino wa Kiyovu Sports (AMAFOTO)

Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya Musanze FC yakoze imyitozo ibanziriza iya nyuma mbere yo guhura na Kiyovu Sport.

Ni umukino uteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 7 Gicurasi 2023 kuri Stade Ubworoherane mu mukino w’umunsi wa 27 wa Shampiyona.

Imyitozo yo kuri uyu wa Gatanu yanarebwe n’ubuyobozi bwa Musanze FC.

Ni umukino ikipe ya Musanze FC yashyizemo imbaraga dore ko ari nawo wa nyuma bagiye gukinira imbere ya bafana bayo muri uyu mwaka w’imikino.

Musanze FC iri ku mwanya wa 10 n’amanota 34 mu mikino 26 imaze gukina. Kiyovu Sport zizahura yo iri ku mwanya wa 1 n’amanota 56.

Musanze FC iheruka gutsindwa 3-1 na Sunrise FC mu gihe Kiyovu Sport yo yaherukaga kunganya na Mukura VS 0-0.

Musanze FC yatangaje ko "abafana bashaka kureba uyu mukino wa Shampiyona bazishyura 10.000 Frw ku bazicara mu myanya y’icyubahiro ya VIP, mu gihe abazicara mu myanya yegereye VIP bazishyura 3.000 Frw naho abicara ahasigaye hose bo bakazishyura 2.000 Frw."

Imurora Japhet niwe wayoboye iyi myitozo

Gad bahimba Evra, kapiteni wa Musanze FC ntari gukorana n’abandi kubera imvune

Muhizi bahimba ’Mourinho’, Visi Perezida wa kabiri wa Musanze FC yasuye iyi kipe mu myitozo, asaba abakinnyi kwitwara neza mu mukino bazahuramo na Kiyovu Sports

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo