Ikipe ya Musanze FC ikomeje kwitegura umukino w’umunsi wa 12 wa Shampiyona izakiramo Rwamagana FC kuri Stade Ubworoherane ku cyumweru tariki 3 Ukuboza 2022.
Ni umukino izakira nyuma y’uko iheruka gutsinda Rayon Sports 2-0 ku munsi wa 11 wa Shampiyona kuri Stade Ubworoherane.
Imyitozo yo kuri uyu wa Kane yayobowe na Japhet Imurora ndetse na Nyandwi Idrissa ari nabo bari batoje iyi kipe ubwo yakinaga na Rayon Sports kuko abatoza bayo bakuru (Frank Ouna na Nshimiyimana Maurice Maso) batari bahari ku mpamvu zinyuranye.
Frank Ouna yagiye iwabo kwivuza naho Nshimiyimana Maurice Maso we yari muri Uganda mu masomo y’ubutoza yo ku rwego rwa B (Licence B).
Imyitozo yo kuri uyu wa kane yanitabiriwe na Amran Nshimiyimana, Rurihoshi Hertier na Isiad Habineza bari bamaze ibyumweru bibiri mu bihano by’imyitwarire.
Musanze FC iri ku mwanya wa 6 n’amanota 17 mu gihe Rwamagana FC izahura nayo iri ku mwanya wa 14 n’amanota 10.
Myugariro Obed Harerimana
Nduwayo Valeur yamaze kugaruka mu kibuga nyuma y’ikibazo yari yagiriye mu kibuga mu mukino wa Rayon Sports
Victor Omondi na we yamaze kugaruka mu kibuga nyuma yo gukira imvune
Japhet Imurora usanzwe ari Team Manager wa Musanze FC akomeje kuyobora imyitozo ya Musanze FC nyuma y’uko abatoza bakuru badahari
Isiaq Habineza uri mu bavuye mu bihano
Peter Agrabavor umaze gutsindira Musanze FC ibitego 5 mu mikino 9 amaze kuyikinira
Namanda Wafula mu kazi
Amran Nshimiyimana na we yamaze kugaruka mu myitozo
Eric Kanza ari mu biteguye neza Rwamagana FC
Myugariro Uwiringiyimana Christophe
Myugariro Manzi Aimable
Nyandwi Idrissa uri gufatanya na Imurora mu gutoza Musanze FC by’agateganyo
Rurihoshi Hertier na we uvuye mu bihano
Ntijyinama Patrick bahimba Mbogamizi...akina mu kibuga hagati
Rutahizamu Munyeshyaka Gilbert bahimba Rukaku
Amafoto menshi ni mu nkuru yacu itaha
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>