Ikipe ya Musanze FC ikomeje imyitozo yo kwitegura umukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona azakiramo Bugesera FC ku wa Gatandatu tariki 26 Kanama 2023 kuri Stade Ubworoherane guhera saa cyenda z’amanywa.
Musanze FC iri kwitegura uwo mukino nyuma y’uko ku munsi wa mbere wa shampiyona yari yanyagiye Etoile de l’Est 4-1 ndetse ikaba ariyo iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa Rwanda Premier League.
Bugesera FC izakirwa na Musanze FC yo yari yatsinzwe umukino ubanza na AS Kigali 1-0.
Habimana Sosthene, umutoza wa Musanze FC mu kazi
Ntijyinama Patrick bahimba Mbogamizi, kapiteni wa Musanze FC
Peter watsinze ibitego bibiri mu mukino ubanza, ni umwe mu bameze neza biteguye kwakira Bugesera FC kuri Stade Ubworoherane kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Kanama 2023
Lethabo, umunya Afurika y’Epfo watsinze igitego ku mukino wa mbere wa Etoile de l’Est akanatanga umupira wavuyemo igitego
Biteguye kwiyereka abafana babo mu mukino wa mbere bazaba bakiriye mu rugo
Imurora Japhet, umutoza wungirije wa Musanze FC
Mugiraneza Jean Baptiste bahimba Migi ushinzwe kongerera abakinnyi ba Musanze FC ingufu ananyuzamo akabagira inama
PHOTO: RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>