Musanze FC ikomeje imyitozo ikomeye yitegura Police FC (AMAFOTO)

Ikipe ya Musanze FC ikomeje imyitozo yo kwitegura umunsi wa gatatu wa Shampiyona izakiramo Police FC kuri iki cyumweru tariki 15 Nzeri 2024 kuri Stade Ubworoherane.

Niwo mukino wa mbere Musanze FC izaba yakiriye mu rugo kuri Stade Ubworoherane. Police FC izaba ikina umukino wa mbere muri shampiyona kuko ifite ibirarane bibiri yagize ubwo yari mu mikino nyafurika. Kwinjira muri uyu mukino ni 1000 FRW, 2000 FRW na 10.000 FRW.

Ubwo Police FC iheruka kuri Stade Ubworoherane hari 12 Gicurasi 2023 ku munsi wa nyuma wa shampiyona. Musanze FC yatsinze 1-0 cya Solomon Adeyinka.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo