Musanze FC idakangwa n’amatara, ifite icyizere imbere ya Rayon Sports mu Gikombe cy’Amahoro (Amafoto + Video)

Musanze FC yizeye ko ishobora kwitwara neza ikaba yasezerera Rayon Sports zizahurira mu mukino wa 1/8 wo kwishyura uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa Gatatu, saa Kumi n’ebyiri.

Amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa mu mukino ubanza wabereye kuri Stade Ubworoherane mu ntangiriro z’uku kwezi.

Iyi kipe yo mu Majyaruguru ikomeje imyitozo itegura umukino wo kwishyura, ariko ikaba itari kumwe na rutahizamu wayo w’Umugande, Ben Ocen, ufite imvune.

Umutoza wungirije, Nshimiyimana Maurice ‘Maso’, yabwiye Rwanda Magazine ko Ikipe ya Musanze FC imeze neza ndetse yiteguye kwitwara neza mu mukino uzaba ku wa Gatatu.

Ati “Imyitozo yagenze neza, twayikoze twitegura mu buryo tuzakina kuko mu mukino ubanza twanganyirije hano ubusa ku busa, muri make ukurikije uko yagenze n’uburyo abakinnyi bameze, ikipe imeze neza. Icyo twebwe twiteguye ni umukino wo ku wa Gatatu kugira ngo tuzabashe gukomeza mu cyiciro gikurikira.”

Abajijwe uko afata umukino bazahuramo na Rayon Sports nk’umutoza wigeze kuyibamo, Maso yavuze ko umusaruro Musanze FC yabonye mu mikino iheruka guhuza amakipe yombi atari mubi ku buryo no kuyisezerera bishoboka.

Ati “Muri uyu mwaka w’imikino tumaze gukina na Rayon Sports imikino ibiri, twakinnye umukino ubanza muri Shampiyona i Kigali tunganya ubusa ku busa, dukinira hano [i Musanze] mu Gikombe cy’Amahoro tunganya ubusa ku busa, ni ukuvuga ko umusaruro dufite imbere ya Rayon ntabwo ari mwiza cyane, ariko na none ntabwo ari mubi cyane, bivuze y’uko igishoboka cyose kigomba gukorwa.”

Uyu mutoza yavuze ko “nta mbogamizi irimo” kuba umukino warimuriwe amasaha ugashyirwa saa Kumi n’ebyiri kubera gahunda yo gusubiza abanyeshuri ku mashuri.

Ati “Ni amasaha abantu bose baba biteguye, akazuba kamaze kuvaho, ku bantu nkatwe bakorera ku byatsi nk’ibi biba ari amahirwe akomeye cyane.”

Yongeyeho ko intego bafite mu Gikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka ari ukubanza kwitwara neza imbere ya Rayon Sports kugira ngo babashe gukomeza muri ¼.

Ati “Intego y’Igikombe cy’Amahoro ni intego y’umukino wo ku wa Gatatu kuko mu gikombe biba bitandukanye na Shampiyona, bisaba gukinana imbaraga no gukinana ubwitonzi umukino ukurikira, ni zo ntego dufite ko tugomba kwitwara neza kuri uriya mukino kugira ngo tubashe gukomeza.”

Musanze FC iheruka gutsindwa na Police FC igitego 1-0 muri Shampiyona mu gihe Rayon Sports yatsinze Gorilla FC igitego 1-0.

Amafoto & Video: Renzaho Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo