Musanze: Amakipe 8 yitabiriye amarushanwa yo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko

Amakipe umunani yo mu turere twa Musanze, Gakenke na Nyabihu yitabiriye amarushanwa y’umupira w’amaguru yatangiye kubera kuri Stade Ubworoherane ku wa Gatandatu, tariki ya 16 Mata 2022, yateguwe mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

Amakipe ari gukina aya marushanwa, yagabanyijwe mu matsinda abiri aho irya mbere ririmo CETRAF, Makamburu, Inyange na Kivuruga mu gihe Itsinda B ririmo Vijana FC, Nyabihu, Musanze Youth na Ntagipfubusa.

Imikino yatangiye kubera kuri Stade Ubworoherane i Musanze ku wa Gatandatu, tariki ya 16 Mata 2022, izarangira tariki ya 23 Gicurasi 2022, ikaba ikinwa mu mpera z’icyumweru gusa.

Ku munsi wa mbere, imikino itatu yabaye yasize Ntagipfubusa itsinze Musanze Youth igitego 1-0, Makamburu itsinda Inyange ibitego 2-0 naho CETRAF yihererana Kivuruga iyinyagira ibitego 4-1.

Kwizera Jean Luc watsinze ibitego bitatu muri uyu mukino ndetse na Murwanashyaka Gilbert basanzwe bakinira Musanze FC, bakiniye CETRAF Ltd imbere y’abarimo Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide ’Trump’ na Visi Perezida wayo, Rwabukamba Jean Marie Vianney ’Rukara’.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 17 Mata 2022, hateganyijwe umukino umwe uhuza Vijana FC na Nyabihu FC.

Abafatanya bikorwa muri iri rushanywa ni Musanze wine, Makamburu wine, Meraneza, Next Bar, Mukungwa River Side Night Club, Ntagipfubusa Ltd, Masita na Canal Plus Musanze.

Ikibazo cy’ibiyobyabwenge mu rubyiruko kiri mu bihangayikishije inzego zitandukanye mu Rwanda kuko hari abo bitera kugira agahinda gakabije.

Inyigo y’Ikigo gishinzwe Ubuzima (RBC) yo muri 2018 igaragaza ko Abanyarwanda barenga ibihumbi 200 biganjemo urubyiruko, bagezweho n’uburwayi bwo mu mutwe biturutse ku kunywa inzoga n’ibindi biyobyabwenge.

Yagaragaje ko abenshi mu bagezweho n’uburwayi ari urubyiruko ruri mu kigero cy’imyaka hagati ya 12-35, ndetse ko 1/2 cy’Abanyarwanda bari muri iki kigero bakoresheje ibiyobyabwenge nibura rimwe mu buzima bwabo.

Abafana ba Makamburu FC bari babukereye

Abakinnyi ba Inyange bahuye na Makamburu

Moussa Ally Sova wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda, ari gukinira Makamburu FC muri aya marushanwa

Umukino wa mbere warangiye Makamburu ibonye intsinzi

Hari abakoranabushake biteguye gufasha abakinnyi bagira ibibazo bitandukanye

Imikino yitabiriwe n’abatari bake kuri Stade Ubworoherane

Abarimo abayobozi ba Musanze FC bakurikiye iyi mikino

Perezida wa Musanze FC akaba na nyiri CETRAF Ltd, Tuyishimire Placide ’Trump’ (hagati) akurikiye iyi mikino

Rwabukamba Jean Marie Vianney ’Rukara’ ni we nyiri Makamburu

Nteziyaremye Theophile ni Umuyobozi wa Ntagipfubusa Ltd Ari nayo ifite ikipe ya Ntagipfubusa FC

Turatsinze Younous uri mu bateguye iri rushanwa

Ikipe ya CETRAF yagaragaje imbaraga zidasanzwe ku munsi wa mbere

Kwizera Jean Luc usanzwe ukina muri Musanze FC yari yazonze abakinnyi ba Kivuruga FC

Munyeshyaka Gilbert ’Lukaku’ usanzwe ukinira Musanze FC yashakiraga ibitego CETRAF FC

Amafoto: Renzaho Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo