Musanze 1-1 AS Kigali, MU MAFOTO 100

Ikipe ya Musanze FC yanganyije 1-1 na AS Kigali mu mukino w’umunsi wa 22 wa Shampiyona.

Ni umukino wabereye kuri stade Ubworoherane kuri iki cyumweru tariki 20 Werurwe 2022.

Musanze FC yakinnye uyu mukino nyuma y’uko yarukaga kunganya n’Intare FC 1-1 mu gikombe cy’Amahoro ku wa Kane.

Musanze FC yinjiye muri uyu mukino nyuma y’uko mu gitondo yari yasuwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi JMV wabibukije ko Musanze FC ikwiriye kuba iri Ku rwego iriho Ubu.

AS Kigali yatsindiwe na Hussein Tchabalala mu minota ya mbere y’igice cya mbere. Musanze FC yishyuriwe na Irokan Ikecuku.

Kunganya uyu mukino byatumye Musanze FC iguma ku mwanya wa karinndwi ku rutonde rw’agateganyo n’amanota 32. AS Kigali yo yafashe umwanya wa 4 n’amanota 36.

Irokan yishyuriye Musanze FC

Cangirangi, umwe mu bafana bakomeye ba Musanze FC

Buffet uyobora abafana(hagati) yishimiye iki gitego

Uhereye I bumoso hari Shema Fabrice , Perezida wa AS Kigali, Tuyishimire Placide, Perezida wa Musanze FC. I buryo hari Mayor wa Musanze

Fabio yongeye kwitwara neza , afasha Musanze FC hagati mu kibuga

Kuri Stade ni hamwe mu hantu mwasohokera, mukahagirira ibihe byiza by’urukundo no kurugaragarizanya

Placide yishimiraga uko abasore be bitwaraga mu kibuga...

Ku rundi ruhande, Shema Fabrice umenya yibazaga amafaranga yashoye, akayagereranya n’umusaruro ikipe ye iri kumuha

PHOTO: Renzaho Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo