Muri Nigeria dukuyeyo amasomo …Hari abakinnyi bari bwongerwe mu ikipe – Muvunyi

Paul Muvunyi, Perezida wa Rayon Sports avuga ko kuba barasezerewe na Enyimba FC ibatsinze 5-1 muri ¼ cya Total CAF Confederation Cup hari amasomo menshi byabasigiye bityo bikaba bigiye gutuma biyubaka kurushaho.

Aho ikipe yanyuzeho hose hari hakomeye, ibyitwaramo neza

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Rwandamagazine.com, Perezida wa Rayon, Sports, Paul Muvunyi yavuze ko ashimira cyane abakinnyi kuko hari henshi bahesheje Rayon Sports ishema , abafana bayo ndetse n’abanyarwanda muri rusange.

Ati " Uhereye ku ikipe ya LLB y’i Burundi, Mamelodi, Costa do Sol, USM Alger, Yanga, Gor Mahia no kunganya na Enyimba mu rugo, abasore bakoze akazi gakomeye kandi bitwara neza nubwo hari abakinnyi bagera kuri 7 bari bamaze kugenda. Twakoze amateka tubasha kwinjira mu matsinda, turayarenga tugera muri 1/4 nubwo 1/2 bidakunze ko tucyinjiramo.

Gutsindwa ibitego 5 ntawe byashimisha ariko nanone byadusigiye amasomo menshi azadufasha kubaka ikipe kurushaho. Enyimba ni ikipe ikomeye yadufashije kwiga byinshi.

Muri aya marushanwa twigiyemo byinshi twakwigisha n’andi makipe ariko ahanini bizadufasha kurenga iki cyiciro tuviriyemo ubwo tuzaba tuyasubiyemo."

Rayon Sports igiye kugura abandi bakinnyi 2 ba rutahizamu bakomeye

Paul Muvunyi yakomeje avuga ko mu byihutirwa harimo kongera mu ikipe abakinnyi ba rutahizamu kandi ngo bakora itandukaniro.

Ati " Mu ijoro ryakeye hari umukinnyi wo muri Ghana waraye mu Rwanda. Abafana bazamubona mu irushanwa ry’Agaciro. Turashaka kubaka ikipe ikomeye ku buryo Shampiyona tuzayitwaramo neza, tukegukana igikombe.

Abakinnyi bagomba kongerwa mu ikipe si abicara ku ntebe. Ni abakinnyi bakora itandukaniro. Mu bwugarizi naho tuzongeramo imbaraga."

Irushanwa ry’ Agaciro Developmeny Fund rizatangira tariki 28 Nzeri, ryitabirwe na APR fc, AS Kigali , Rayon Sports na Etincelles FC zaje mu myanya 4 muri Shampiyona iheruka.

Ku wa Gatanu, APR FC izatangira ikina na Etincelles saa cyenda z’amanywa naho saa kumi n’ebyiri, Rayon Sports ikine na AS Kigali. Ku Cyumweru, amakipe yatsinze azahurira ku mukino wa nyuma, ayatsinzwe ahatanire umwanya wa 3.

Ikipe izatwara igikombe izahabwa miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, ikipe ya kabiri ihabwe miliyoni imwe, ikipe ya gatatu izatahane ibihumbi 500Frw.

Umukinnyi witwaye neza n’uzaba yatsinze ibitego byinshi kurusha abandi bo bazahembwa itike z’indege y’aho RwandAir yerekeza, bazahitamo.

Paul Muvunyi avuga ko Rayon Sports ifite intego yo gutwara iri rushanwa kugira ngo binayifashe kugira intangiriro nziza za Shampiyona mu buryo bwisumbuyeho.

Arashimira Ambasadeli Kamanzi

Nubwo Rayon Sports yatsinzwe na Enyimba 5-1, Paul Muvunyi avuga ko atabura gushimira Ambasadeli Kamanzi Stanislas uhagarariye u Rwanda muri Nigeria, uburyo atahwemye kubaba hafi kuva ikipe ihageze kugeza isubiye i Kigali.

Ati " Ndashimira cyane Ambasaderi. Yafashije ikipe koko nk’umuntu uhagarariye u Rwanda. Yatubaye hafi cyane, ndabimushimira. Mbere y’umukino yaganirije ikipe kandi na nyuma yaho arabaganiriza, abumvisha ko badakwiriye gucika intege.

Ndashimira kandi n’abandi bose bigomwe bagaherekeza ikipe. Ni umusanzu uba ukomeye baba batanze. Ndashimira kandi abafana ba Rayon Sports muri rusange uburyo batahwemye kuba inyuma y’ikipe muri iri rushanwa. Nubwo nubusanzwe ikipe ari iyabo ariko bagaragaje ubwitange bukomeye, mbasaba no gukomerezaho."

Rayon Sports irahaguruka Lagos muri Nigeria kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Nzeri 2018. Iragera mu Rwanda saa tatu n’iminota itanu z’ijoro (21H05).

Muvunyi Paul yashimie by’umwihariko Ambasadeli Stanislas Kamanzi uburyo yabaye hafi ya Rayon Sports muri Nigeria

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(4)
  • Masengesho Marcel

    Bwana President wa equipe y’Imana .muraho ?ndi nyarutarama.twabashimiye uko mwitwaye mwayamarushanwa.rwose ntako mutagize kandi rwose Enyimba ntakipe itatsinda mwaya yinaha EAC.gusa tuzatware championa 2019 maze ubutaha tuzaharenge noneho.murakoze we wish you wellcome back to your lovers sir.ooh rayon

    - 25/09/2018 - 08:58
  • karenzi

    Cyakora Kamanzi yaradushyigikiye kweri, uziko yaniyambariye gukundiro kumunsi wunykino, big up to him pe

    - 25/09/2018 - 10:36
  • Kalisa

    Kugura abakinnyi si bibi ariko kwigisha abawe ni agahebuzo.

    - 25/09/2018 - 14:24
  • Ndeshyo

    Ntagucika intege ! Urugendo rwari rurerure, kandi rugoranye pe. Inzira twanyuze mo nayo ntiyatubaniye ; urabona gutakaza amakinyi benshi kuriya, kandi beza nka bariya ! Iyo tubagumana, n’impamo twari kugera muli semi-final ! Ariko ubu, ibyo dukwiriye gushyira imbere, n’ugutwara ibikombe byose by’uyu mwaka ; kandi birashoboka pe ! Iyo ubona tugura aba top scorers iwabo ; mucyeba agura abakinyi birukanwe muli clubs zabo zo mu Rwanda ; usanga nta gahunda bafite ! Anyway, Tubarusha Ubuyobozi bwiza, tubarusha Abatoza beza, tukabarusha abakinyi beza ; n’icyingenzi, tukabarusha aba fans benshi kandi beza cyane !
    Ibyo aribyo byose ; Mucyeba, isigaye imeze nka Abandoned Property ! Isa nk’aho nta buyobozi ikigira, ifite abatoza batanu ariko nta mukino ugaragara ifite, n’aba Fans baayo basigaye bibaza ku buyobozi bwabo ! Mukura na Kiyovu zisigaye ziyubaka neza kurusha Mucyeba ! Woe to the vanquished !!!

    - 26/09/2018 - 16:45
Tanga Igitekerezo