Kuri iki cyumweru tariki 29 Mutarama 2023, La Jeunesse yanganyine 0-0 na Vision FC mu mukino ufatwa nka Derby yo ku Mumena.
Ni umukino wakiniwe kuri Stade Mumena ari nayo izi kipe zombi zakiriraho imikino ndetse bakanayitorezaho.
Mbere y’umukino, amakipe yombi yanganyaga amanota 16 ariko La Jeunesse ikaba imbere kubera umubare w’ibitego izigamye.
Uyu mukino uba wavuzweho cyane mbere yawo, wakinwwe amakipe yombi acungana ku jisho, bagacungira kuri contre attaque.
Kunganya uyu mukino, byatumye La Jeunesse igira amanota 17, ifata umwanya wa kabiri. Ni amanota inganya na AS Muhanga ya gatatu ndetse na Vision FC ya kane. Itsinda rya mbere riyobowe na Etoile de l’Est ifite amanota 24.
Urutonde rw’uko amakipe ahagaze mu itsinda rya mbere nyuma y’umunsi wa 10
I bumoso hari Birungi John Bosco, Perezida wa Vision ubwo yageraga ku kibuga
Bamwe mu bafana bari baje gushyigikira Vision FC, bari bambaye imyenda isa
11 Vision FC yabanje mu kibuga
11 La Jeunesse yabanje mu kibuga
Akimanizanye Moussa yatangiye asatira izamu rya La Jeunesse ariko amahirwe yo kwinjiza igitego akaba make
Bonane Janvier wahoze muri Kiyovu Sports ubu akinira Vision FC
Irambona Fabrice, rutahizamu wa Vision FC
Nshimirimana Ibrahim, kapiteni wa La Jeunesse
Muvunyi Felix, umutoza mukuru wa Vision FC
Iyo imvura iguye ku Mumena bisaba kwisungana, mukegerana
Byiringiro Lague yari yaje gushyigikira Vision FC yazamukiyemo
Ishimwe Fabrice mu kazi yitangira Vision FC ngo itahane ishema kuri uyu mukino wa Derby yo ku Mumena
Idrissa ukina mu kibuga hagati muri La Jeunesse
Hakizimana Moses, myugariro wa Vision FC
Florian Rudasingwa utoza La Jeunesse
Tuyishimire Eric bita Congolais acenga Idrissa wa La Jeunesse
Kassim Ndayisenga wahoze ari umunyezamu wa Rayon Sports, asigaye ari umutoza w’abanyezamu muri La Jeunesse
Harimo uguhangana gukomeye
Kabanda Iradukunda Serge winjiye asimbuye mu busatirizi bwa Vision FC
Bagambiki Abdallah bahimba Djazili, Managing Director wa Vision FC
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE