Murenzi Kassim wakiniye Rayon Sports imyaka 17, yitabye Imana

Murenzi Kassim ufite agahigo ko gukinira Rayon Sports igihe kirekire kingana n’imyaka 17, akaba umubyeyi wa Murenzi Abdallah wayoboye iyi Kipe, yitabye Imana azize uburwayi.

Murenzi Kassim yakiniye Rayon Sports imyaka 17 hagati 1970 na 1987, atwarana na yo ibikombe bitanu birimo bibiri bya Shampiyona na bitatu by’Igihugu.

Ni umwe mu bari bagize Rayon Sports yatwaye Shampiyona idatsinzwe umukino n’umwe mu 1981.

Ibinyujije kuri Twitter, Rayon Sports yatangaje ko ibabajwe n’urupfu rw’uyu munyabigwi wayo.

Gushyingura Kassim Murenzi bizaba ku wa Kabiri, tariki ya 28 Kamena saa Sita n’igice i Nyamirambo.

Umuhungu we, Murenzi Abdallah, kuri ubu uyobora Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino w’Amagare (FERWACY), yabaye Perezida wa Rayon Sports ubwo yatwaraga Shampiyona 2012/13, icyo gihe yabifatanyaga no kuyobora Akarere ka Nyanza.

Murenzi Abdallah yabaye kandi Umuyobozi w’Inzubacyuho wa Rayon Sports mu gihe cy’iminsi 30 ubwo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) rwakuraga Munyakazi Sadate ku buyobozi mbere y’uko hatorwa Uwayezu Jean Fidèle uyoboye iyi Kipe kuva mu Ukwakira 2020.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo