Muramira Regis ntacyerekeje kuri Radio 10

Umunyamakuru Muramira Regis wari umaze iminsi bivugwa ko kuri uyu wa mbere ashobora kwerekeza kuri Radio/Tv 10 yamaze kongera amasezerano y’akazi muri City Radio amazemo imyaka isaga 10 kuko yayikoreye kuva 2005 ubwo yari akiri umunyeshuri muri kaminuza yahoze ari KIST.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo Radio 10 yari yatangaje abanyamakuru bashya barimo Muramira Regis na Kalisa Bruno bita Taifa basanzwe bakorera City Radio. Kuri uwo munsi kandi ninabwo hafashwe amafoto agaragaza ko ari bamwe mu bazaba bagize ikipe ya Radio 10 ikora ikiganiro 10 Sports.

Amakuru Rwandamagazine.com yamenye ni uko nyuma y’uko amakuru agiye hanze y’uko abo banyamakuru baba bagiye kwerekeza kuri Radio 10, ngo ubuyobozi bwa City Radio bwegereye abanyamakuru bombi bubemerera kubongerera amasezerano n’umushahara, Muramira aba ariwe ubyemera, Taifa we arabyanga, yemera kujya kuri Radio 10.

Muramira yongereye amasezerano y’imyaka 3 azamara agikorera City Radio. Azakomeaz gukora na Kanyamahanga Jean Claude bita Kanyizo na Jean Nepo Dushime.

Muramira Regis ni muntu ki ?

Muramira ni umwe mu banyamakuru b’imikino bamaze igihe muri uyu mwuga kuko yawinjiyemo mu mwaka wa 2005. Yamenyekanye cyane nk’umunyamakuru uzi gukora amateka n’inkuru mbarankuru. Muri 2013 yasohoye Igitabo na film documentaire KERA HABAYEHO, ari nayo rukumbi ivuga ku mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda. Ni no muri uwo mwaka kandi yasohoye icyegeranyo ku bushakashatsi bwagaragazaga uko amakipe yarushanwaga mu mubare w’abafana.

Nubwo yamenyekanye cyane mu kiganiro cy’imikino Y’ELLO Sports Special kuri City radio, yanakoreye ibindi bitangazamakuru binyuranye hano mu Rwanda nka City radio, Radio 1, Authentic FM, Umucyo FM, Yego TV, Clouds TV, Family TV na BTN TV.

Muramira ni umwe mu bari batangajwe nk’abanyamakuru bashya ba Radio 10

Muramira yongereye amasezerano y’imyaka 3 akorera City radio

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo