Munyakazi Sadate yatorewe kuyobora Rayon Sports

Munyakazi Sadate yatorewe kuyobora ikipe ya Rayon Sports mu nteko rusange yo kuri iki cyumweru tariki 14 Nyakanga 2019,asimbura Paul Muvunyi, Twagirayezu Thadee aba Visi Perezida asimbuye Muhirwa Frederic.

Ni inteko rusange yabereye mu karere ka Bugesera mu murenge wa Nyamata mu kigo cy’imikino cya Nyamata basanzwe bita ’Tuza Inn’.

Munyakazi Sadate asanzwe akuriye MK SKy Vision yazanye umushinga wo gufasha Rayon Sports kubaka Stade wiswe ’Gikundiro Stadium’. Twagirayezu Thadee asanzwe ashinzwe discipline muri Rayon Sports.

Muhire Jean Paul wahoze ari umubitsi wa Rayon Sports yagizwe umunyamabanga.

King Bernard yagizwe CEO wa Rayon Sports.

Cyiza Richard yabaye umubitsi asimbuye Muhire Jean Paul.

Zitoni Pierre Claver yakomeje kuba umunyamategeko wa Rayon Sports

Sadate yatangarije abanyamakuru ko ashimira Komite icyuye igihe ibyo yagezeho harimo kugera muri 1/4 cya Total CAF Confederation Cup ndetse no kwegukana igikombe cya Shampiyona. Ati " Igikombe cyo sinavuga ngo nzacyegukana ahubwo nzakirinda, mu marushanwa nyafurika ngere muri 1/2."

Munyakazi Sadate w’imyaka 38 avuga ko yakuze ari umufana ukomeye wa Rayon Sports. Mu myaka 2 ishize yari umwe mu bajyanama ba komite icyuye igihe. Yari akuriye Fan Club yitwa Trust Supporters iri mu zikomeye muri Rayon Sports,

Abayobozi batorewe kuyobora Rayon Sports mu myaka ibiri 2019-2021

Perezida w’icyubahiro : Paul Muvunyi
Perezida : Munyakazi Sadate
Visi perezida wa mbere : Thadee Twagirayezu
Umubitsi : Cyiza Richard
Umunyamabanga : Muhire Jean Paul
Itangishaka Bernard King : CEO
Umunyamategeko : Zitoni Pierre Clavere
Itangazamakuru n’itumanaho : Mugabo Justin
Ushinzwe imishinga : Claude Mushimire
Ushinzwe Tekiniki : Eric Nsabimana

Komite Ngenzuzi

Perezida : Dusayidirane Jean Nepo
Visi perezida : Jean Paul Ndosimana
Umunyamabanga : Gaparayi Justitia

Komite nkemurampaka

Perezida : Umugiraneza Jean Michel
Visi Perezida : Bagwaneza Theopista
Umunyamabanga : Ernest Nsangabandi

Paul Muvunyi wanze kongera kwiyamamaza yabaye Perezida w’icyubahiro

Sadate watorewe kuba Perezida wa Rayon Sports

King Bernard wari umunyamabanga yatorewe kuba CEO

Maitre Zitoni yakomeje kuba umunyamategeko

Rukundo Fidele (i bumoso) watorewe kuba umuyobozi wa Komisiyo ya Discipline na Thadee asimbuye kuri uyu mwanya ...we yabaye Visi Perezida wa Rayon Sports

Komite icyuye igihe na Komite nshya

Abagize komite nshya ya Rayon Sports , uhereye i bumoso hari Cyiza Richard (umubitsi), Munyakazi Sadate (Perezida), Twagirayezu Thadee (Visi Perezida) na King Bernard watorewe umwanya wa CEO

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(6)
  • Ishimwe Yarakoze Seti Kefa

    Twishimiye ubuyobozi bushya bwa Gikundiro kandi twizeye ko bazagera kuri binshi.

    - 14/07/2019 - 16:14
  • Kwizera Theoneste

    Abayobozi bashya ba Rayon sports turabashimiye kandi twizeye ko tuzagera kuri byinshi.

    - 14/07/2019 - 16:44
  • PHILOS

    tubahaye ikaze, Imana izobafashe muri byose.

    - 14/07/2019 - 18:00
  • Nkuranga Dieudonne

    Nukuri abayobozi
    Nashua turabakiriye
    Kd turabishimiye

    - 14/07/2019 - 20:32
  • Bizimana Narcisse

    Nizereko bagomba kuduha ibyishimo badutegurira ikipe neza badushakira abakinnyi bashoboye mbifurije amahirwe maza Nyagasani abibafashemo

    - 14/07/2019 - 20:47
  • Bizimana Narcisse

    Nizereko bagomba kuduha ibyishimo badutegurira ikipe neza badushakira abakinnyi bashoboye mbifurije amahirwe maza Nyagasani abibafashemo

    - 14/07/2019 - 20:47
Tanga Igitekerezo