Igitego cyo mu minota ya mbere cyinjijwe na Hakizimana Zoubel cyafashije Mukura Victory Sports et Loisir gutsindira Bugesera FC iwayo 1-0 mu mukino w’Umunsi wa 22 wa Shampiyona wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 4 Werurwe 2023.
Muri uyu mukino watangiye kare kubera ko wabanjirije n’uhuza APR FC na Rutsiro FC kuri Stade ya Bugesera, Hakizimana Zoubel yinjije igitego ku munota wa 14 ku mupira yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.
Mukura VS yagize ibyago byo kuvunikisha Mico Justin wasimbuwe nyuma y’iminota itatu ibonye igitego, yabashije kwihagararaho, igice cya mbere kirangira nta mpinduka zibaye mu mukino.
Mu gice cya kabiri, iyi kipe y’i Huye yashoboraga kubona igitego cya kabiri ku mupira wahinduwe na Hakizimana Zoubel, ariko Mukoghotya Robert agorwa no kuwushyira mu izamu.
Iminota myinshi y’igice cya kabiri yihariwe na Bugesera FC yabonye uburyo bwinshi, ariko inanirwa kububyaza umusaruro.
Dushimimana Olivier yahushije uburyo bubiri asigaranye n’umunyezamu Nicolas Sebwato wafashije cyane Mukura VS kuguma mu mukino. Ni ko byagenze kandi no kuri Sadick Sulley ndetse n’abandi barimo Kato Samuel na Cyubahiro Idarusi.
Gutsinda uyu mukino byatumye Mukura VS igira amanota 31 ku mwanya wa munani mu gihe Bugesera FC yagumanye amanota 25 ku mwanya wa 10.
Umukino urangiye, komite ya Bugesera FC ntiyari yishimiye uko umukino bawutsinzwe mu gihe bagiye gukurikizaho Police FC, APR FC na Rayon Sports ndetse na Gasogi United izaba ikirarane
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE