Mukura VS yatsinze Nkombo FC mu wa gishuti (AMAFOTO)

Kuri uyu wa Kabiri ikipe ya Mukura VS yatsinze Nkombo FC yo mu cyiciro cya kabiri ibitego 2-1 mu mukino wa gishuti wabereye kuri Stade Kamena.

Ni umukino watangiye ku isaha ya saa sita z’amanywa. Mukura VS yabanjemo ikipe ya kabiri ikina igice cya mbere, ikipe ya mbere nayo ikina igice cya kabiri.

Mukura VS niyo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Irumva Justin kuri Penaliti. Nakabaale Robert yishyuriye Nkombo FC. Igitego cy’intsinzi cya Mukura VS cyatsinzwe na Mutsinzi Patrick.

Nkombo FC ikomeje kwitegura shampiyona y’icyiciro cya kabiri. Iri mu itsinda iri kumwe na Muhazi United, La Jeunesse FC, Addax FC, Akagera FC, Alpha FC, Nyagatare FC, Nyanza FC , Vision Jeunesse Nouvel, Motar FC n’Intare FC.

Umukino wa mbere Nkombo FC izasura Vision Jeunesse Nouvel tariki 11 Ukwakira 2025.

Nkombo FC ni ikipe yo ku kirwa cya Nkombo kibarizwa mu Karere ka Rusizi. Yashinzwe ku gitekerezo cya Rwiyemezamirimo akaba n’umuhanzi Marchal Ujeku.

Nkombo FC ibarizwa ku Ruyenzi ndetse ninaho yitoreza ikanahakirira imikino. Marchal avuga ko impamvu ariho ibarizwa ari uko bakurikije icyiciro barimo basanze amakipe atajya abona uko ajya ku Nkombo kuhakinira igihe bari kujya bahakirira imikino ndetse ngo byari bigoye kubona ikibuga cyemewe na FERWAFA batanga.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo