Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Mata 2023 i saa cyenda kuri Sitade mpuzamahanga ya Huye.
Ni imikino igeze muri 1/4 imikino ibanza aho ikipe ya Mukura VS yari yakiye Musanze FC yari yayisuye i Huye ndetse mbere y’uyu mukino hari havuzwe byinshi nyuma y’uko ikipe y’akarere ka Musanze ariyo Musanze FC yabuze ikibuga cyo gukoreraho imyitozo bakifashisha ubusitani bwaho bari bacumbitse.
Umukino wayobowe na Samuel Uwikunda waje gutangira ikipe ya Mukura VS yari murugo yotsa igitutu cyane ikipe ya Musanze FC mu minota ya mbere y’umukino aho abakinnyi basatira izamu rwa Mukura VS bagerageje amahirwe menshi ariko umuzamu wa Musanze FC Ntaribi Steven akababera ibamba.
Mukura yakomeje kuyobora umukino mu gice cya mbere ku buryo bugaragara ndetse ku munota wa 45 ubwo hari hongeweho iminota 4 Mukura VS yaje kubona igitego cyatsinzwe na Kayba Soter k’umupira wari uturutse muri Koroneri.
Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari icyo gitego 1-0 ari nacyo cyaje gukiranura amakipe yombi muri uyu mukino ubanza.
Biteganyijwe ko imikino yo kwishyura ya kimwe cya Kane mu gikombe cy’amahoro izaha hagati ya tariki 18-19 Mata 2023.
Indi mikino yabaye
APR FC 2-1 Marine
Rwamagana city 3-2 Kiyovu
Mugihe Police FC itegereje izarokoka hagati ya Rayon Sport n’ikipe ya Intare, umukino uteganyijwe tariki ya 19 Mata 2023.
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>