Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Mukura VS yahagaritse umuvuduko wa Rayon Sports yari imaze imikino 14 idatsindwa muri shampiyona, iyitsinda ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 15 wabereye kuri stade Mpuzamahanga ya Huye hasozwa imikino ibanza.
Ni umukino Rayon Sports itahiriwemo nubwo mu mikinire yawurangije ubona ariyo iri hejuru. By’umwihariko igice cya mbere ntabwo cyahiriye Rayon Sports kuko nta buryo bwinshi yakozemo bubyara ibitego, cyane ko itanageraga imbere y’izamu rya Mukura VS. Nubwo byari bimeze gutyo ariko, na Mukura VS nta buryo budasanzwe yaremaga imbere y’izamu rya Khadime Ndiaye.
Ku munota wa 26 ari hanze y’urubuga rw’amahina, Iraguha Hadji yagerageje ishoti rikomeye rica hejuru y’izamu rya Sebwato Nicholas maze ku wa 33 Hakizimana Zubeli, agerageza uburyo bwa Mukura VS na we ku ishoti rikomeye yateye umupira ukanyura ku ruhande gato.
Guhusha uburyo byakomereje ku munota wa 35 ubwo nyuma yo guhererekanya umupira neza, Adama Bagayogo yarebanye mu maso n’umunyezamu wa Mukura VS ariko umupira ananirwa kuwushyira mu izamu.
Ku munota wa 39 w’umukino byahindutse maze Mukura VS ibona igitego cya mbere, ubwo Fred Niyonizeye yahinduraga umupira maze Youssou Diagne akawukuraho n’umutwe, ariko ubura umukinnyi wa Rayon Sports uwukura imbere y’izamu wifatirwa na Jordan Nzau. Rayon Sports itari yakurikikiye byatumye Nzau agira umwanya maze yisanzuye awushyira ku giti cya kabiri cy’izamu, Khadime Ndiaye ntiyirwaga ananyeganyega.
Nyuma y’iminota itatu gusa ku wa 42, Mukura VS yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Niyonizeye Fred witwaye neza muri uyu mukino, mu buryo bumwe nk’igitego cya mbere kuko nabwo wari umupira ba myugariro ba Rayon Sports bananiwe gukura imbere y’izamu, igice cya mbere kirangira ari ibitego 2-1.
Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikuramo Ndayishimiye Richard, Ishimwe Fiston na Iraguha Hadji ishyiramo Aziz Bassane, Niyonzima Olivier Seif na Muhire Kevin. Ibi byahise bifasha Rayon Sports kugera ku izamu rya Mukura VS. Ibi byayifashije kubona penaliti ku munota wa 52 ku ikosa ryakorewe Aziz Bassane, Mukura VS itemeraga ariko itsindwa neza na Fall Ngagne watsindaga igitego cya cyenda.
Mu minota yakurikiyeho Mukura VS yarwanye no kurinda igitego kimwe ishyiramo abakinnyi nka Muvandimwe JMV, ari nako Rayon Sports nayo ishakisha igitego cyo kwishyura n’icyintsinzi. Ku mpande zose hagiye hahushwa uburyo bw’ibitego bitandukanye kugeza ku munota wa 90 ndetse n’irindwi yongereweho, umukino urangira Mukura VS itsinze Rayon Sports 2-1.
Wari umukino wa mbere Rayon Sports yari itsinzwe muri shampiyona, kuko yari imaze gutsinda 11 yatankaje itatu gusa, nubwo yatsinzwe ikaba iyisoje ariyo ya mbere n’amanota 36. Ku rundi ruhande Mukura VS yasoreje imikino ibanza ku mwanya wa karindwi n’amanota 21.
/B_ART_COM>