Rayon Sports yanganyije na Mukura VS ibitego 2-2 mu mukino w’Umunsi wa 10 wa Shampiyona wabereye i Nyamirambo kuri iki Cyumweru, ibura amahirwe yo gusubirana umwanya wa mbere.
Umukino watangiye Rayon Sports isatira ndetse mu kibuga yagaragazaga umusaruro wo kugaruka kwa Willy Esomba Onana, wagoye abakinnyi ba Mukura VS.
Amahirwe akomeye yabonye ni ayo ku munota wa kabiri aho yasigaranye n’umunyezamu Sebwato Nicholas ariko umupira akananirwa kuwushyira mu rushundura.
Nubwo Rayon Sports yinjiye mu mukino mbere, Mukura VS na yo yanyuzagamo igasatira ishaka kwiba umugono ab’inyuma b’iyi kipe yambara Ubururu n’Umweru.
Rayon Sports yari yakomeje gukomanga ku izamu rya Mukura VS yaje guhirwa nyuma y’umupira wavuye kuri Myugariro Mitima Isaac ugasanga Mussa Camara ahagaze imbere y’izamu rya Sebwato, akawushyira ku mutwe, ugahita uruhukira mu rushundura.
Kuva ku munota wa 26 Rayon Sports imaze kubona igitego cya mbere, yatangiye kugaruka mu mukino ariko uburyo bwo kurema ibitego buragabanuka.
Igice cya mbere cyawo cyongeweho iminota itatu nyuma ya 45 isanzwe, amakipe yombi akomeza gukina umukino utarimo gusatirana gukomeye.
Amakipe yombi avuye mu karuhuko, Mukura VS igitangira iri hejuru ndetse itangira guca amarenga ko ishaka kwishyura igitego yari yatsinzwe.
Byaje no kuyihira ku munota wa 49 kuko Akuki Djibrine yazamukanye umupira ashaka kwinjira mu rubuga rw’amahina, akorerwa ikosa ryahanwe neza na Mukoghotya Robert, umupira uruhukira mu rushundura rw’izamu ryari ririnzwe na Hakizimana Adolphe.
Mukura VS ikibona igitego, yatangiye kuyobora umukino ndetse ku munota wa 58, Mukoghotya Robert yongeye gutungura umunyezamu Hakizimana Adolphe amutera ishoti ryasanze adahagaze neza, atsinda igitego cya kabiri.
Rayon Sports yarushijwe cyane bituma Umutoza Haringingo Francis akora impinduka akura mu kibuga Iraguha Hadji na Blaise Nishimwe, ashyiramo Ndekwe Félix na Mussa Esenu bazanye impinduka mu mukino.
Ku munota wa 77, Kayumba Soter yakoze umupira n’akaboko mu rubuga rw’amahina, umusifuzi Nsabimana Célestin ahita yemeza ko ari penaliti nubwo itavuzweho rumwe.
Iyi penaliti yatewe neza na Willy Esomba Onana, atsinda igitego cya kabiri cya Rayon Sports ku munota wa 79, byahise byongerera ishyaka bagenzi be ngo bashakaga amanota atatu.
Amakipe yose yakomeje gushaka igitego cy’intsinzi mu minota 10 yari isigaye. Mukura VS ni yo yaremaga uburyo bwinshi bwiganjemo amashoti ya kure ariko umukino warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2.
Uyu mukino wasize Rayon Sports yari imaze kubona inota rimwe igumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 19, Mukura VS yo iguma ku mwanya wa 10 n’amanota 13.
Aya makipe yombi mu mikino itanu amaze gukina, Rayon Sports imaze gutsinda itatu, Mukura VS itsinda umwe mu gihe umwe yawunganyije.
Mu yindi mikino, Marines FC yihereranye Etincelles FC iyitsinda ibitego 3-0 kuri Stade Umuganda mu gihe Espoir FC yatsindiwe ku mbehe yayo i Rusizi na Police FC igitego 1-0.
Shampiyona y’u Rwanda irakomeza ku wa Mbere tariki 21 Ugushyingo, AS Kigali ikina na Rwamagana City; ku wa 22 Ugushyingo, Gasogi United izahura na Sunrise FC mu gihe tariki 23 Ugushyingo 2022, APR FC izacakirana na Kiyovu Sports.
/B_ART_COM>