Muhire yasabiwe kwirukanwa ubwo Perezida wa FERWAFA yemezaga ko ’batunguwe n’amasezerano ya Masita’

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Nizeyimana Mugabo Olivier, yemeje ko na bo batunguwe no kumenya ko hari amasezerano FERWAFA yasinyanye n’uruganda rukora ibikoresho bya siporo rwa Masita.

Hashize iminsi mu itangazamakuru havugwa ko Masita yareze FERWAFA ko itubahiriza amasezerano yasinyanye n’Umunyamabanga wayo, Muhire Henry kuva tariki ya 1 Mata 2022.

Mu Nteko Rusange Isanzwe ya FERWAFA yabaye kuri uyu wa Gatandatu, Nizeyimana Olivier yabwiye abanyamuryango b’uru rwego ayobora ko na bo batunguwe no kumva ko ayo masezerano yasinywe.

Ati "Twatanze uburenganzira bwo kujya gusura uruganda rwa Masita, habayeho ikbazo cyo gusinya amasezerano yasinywe, natwe byaradutunguye."

Yongeyeho ko byabaye hari gahunda yo gushaka uruganda rukorana na FERWAFA ariko bari "gukorana n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri ya Siporo" kugira ngo harebwe uko byakemuka.

Bamwe mu banyamuryango bagaragaje ko niba koko ibyo byarabayeyeho hakwiye gusezererwa ababikoze. Hari n’abagaragaje ko byahabwa umwanya niba bigikurikiranwa.

Hari amakuru avuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rumaze iminsi rukora iperereza kuri aya masezerano bivugwa ko FERWAFA yazishyura akayabo mu gihe itayubahirije nk’uko byemeranyijwe.

Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier, yavuze ko batunguwe no kumenya ko hasinywe amasezerano na Masita

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry, yasabiwe kwirukanwa kubera amasezerano ya Masita

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo