Nsekera Muhire Jean Paul yahererekanyije ububasha na Dr Uwiragiye Norbert bwo kuyobora Gikundiro Forever mu myaka 3 iri imbere.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Kanama 2022 ku cyicaro cya Gikundiro Forever giherereye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali. Wabaye mbere y’umukino wa shampiyona Rayon Sports yatsinzemo Rutsiro FC 2-1.
Tariki 7 Kanama 2022 nibwo Dr Norbert yatorewe kuyobora Gikundiro Forever asimbuye Nsekera Muhire Jean Paul wayiyoboye kuva yashingwa muri 2013.
Muhire Jean Paul yashyikirije Dr Norbert amategeko agenga umuryango wa Gikundiro Forever ari naho hakubiyemo ko umuntu urangije manda ebyiri atemerewe kongera kwiyamamariza kuri uwo mwanya ari nayo mpamvu Muhire Jean Paul atakomeje kuba Perezida wa Gikundiro Forever.
Mu bindi yamushyikirije harimo icyangombwa bahawe n’ Ikigo Cy’Imiyoborere(RGB) kibemerera gukorera mu Rwanda nk’umuryango wigenga, ibihembo n’ibikombe binyuranye Gikundiro Forever yagiye yegukana, imfunguzo z’ibiro bya Gikundiro Forever n’ibindi bitabo binyuranye birimo amateka ya Gikundiro Forever.
Komite yari icyuye igihe yari iyobowe na Nsenkera Muhire Jean Paul, Fista Jean Damascene wari visi perezida na Uwineza Appolinarie bita Cadette wari usanzwe ari umubitsi. Moses Karera wari umunyamabanga we yongeye gutorerwa uyu mwanya kuko yari yagiyeho asimbura Musafili Gilbert wagiye mu mahanga.
Muhire Jean Paul na Cadette nibo bari bafite umwihariko wo kuba bari muri iyi komite kuva muri 2013 ubwo Gikundiro Forever yashingwaga.
Muri komite nshya ya Gikundiro Forever, ku mwanya wa Perezida, Dr Norbert niwe watowe nka Perezida. Visi Perezida ni Ishimwe Prince, naho Moses Karera atorerwa kuba umunyamabanga. Nyinawumuntu Afuwa yabaye umubitsi. Umunyamategeko ni Maitre Didier. Ku mwanya w’ushinzwe Siporo n’umuco hatowe Nshimyumurenyi Augustin.
Komisiyo ya Discipline iyobowe na Mahoro Joseph. Azakorana na Eric Rubibi ndetse na Christine Ugirumurera.
Dr Nobert Uwiragiye yabwiye Rwandamagazine.com ko bishimiye ko iki gikorwa kibayeho kuko ngo bagomba gukomeza kuba intangarugero muri za Fan Clubs.
Gikundiro Forever yashinzwe muri 2013, iba fan club ya mbere ya Rayon Sports yashinzwe.
Yashinzwe tariki 12 Gashyantare 2013, ishingirwa kuri groupe ya whatsApp n’abanyeshuri bigaga muri Kaminuza ya Mudende, bafite intego yo kugarura morale mu bafana ba Rayon Sports ndetse no kubagarura ku kibuga kuko icyo gihe bari batangiye gucika intege kubera ikipe yabo ititwaraga neza.
Niyo Fan Club yazanye uburyo bw’imifanire bugezweho ari nako bakora udushya dutandukanye mu mifanire ndetse bagiye babihererwa ibihembo bitanduka. Gikundiro Forver ninayo yazanye gahunda yo kuririmba indirimbo yubahiriza ikipe ya Rayon Sports bita ’Rayon ni wowe dukunda’.
Mu Rwanda, Gikundiro Forever kandi niyo Fan Club inafite ubuzima gatozi buyemerera gukorera mu Rwanda nk’umuryango wigenga.
I bumoso hari Me Cyubahiro Didier, umunyamategeko wa Gikundiro Forever, i buryo ni Ugirumurera Christine uri muri Komisiyo ya Discipline
I buryo hari Munyendamutsa JMV uri muri Komisiyo ya ’Social’ ya Gikundiro Forever
Nshimyumurenyi Augustin ushinzwe Siporo n’umuco muri Gikundiro Forever
Moses Karera, umunyamabanga wa Gikundiro Forever
Dr Uwiragiye Nobert, umuyobozi mushya wa Gikundiro Forever
Ishimwe Prince, Visi Perezida wa Gikundiro Forever
Hagati hari Nsekera Muhire Jean Paul wayoboraga Gikundiro Forever kuva yashingwa muri 2013. I buryo hari Anette Umurerwa uri mu bashinzwe ibikorwa bya ’Social’ muri Gikundiro Forever
Inyandiko n’ibikombe Gikundiro Forever yagiye yegukana mu bihe bitandukanye nibyo byahererekanyijwe
Uhereye i bumoso hari Nsekera Muhire Jean Paul, Dr Uwiragiye Norbert na Fista Jean Damascene wari usanzwe ari Visi Perezida wa Gikundiro Forever
Dr Nobert Uwiragiye na Muhire Jean Paul bishimiye iki gikorwa cy’imbonekarimwe muri za Fan Clubs, biyemeza ko Gikundiro Forever izakomeza kuba intangarugero muri za Fan Clubs
Bafashe ifoto y’urwibutso ku cyicaro cyabo