Muhire Henry Brulart wari umaze iminsi 15 yarahagaritswe ku nshingano z’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yasubijwe mu kazi.
Tariki ya 20 Kamena 2022, ni bwo FERWAFA yatangaje ko Muhire Henry yahagaritswe ku nshingano ze.
Nyuma yo kumara iminsi 15, kuri uyu wa Kabiri, uru rwego ruyobora Ruhago Nyarwanda rwatangaje ko Muhire Henry yasubijwe mu nshingano ze.
Today, 05th July 2022, FERWAFA has reinstated Mr. Muhire Henri Brulart as General Secretary after the end of suspension period.
— Rwanda FA (@FERWAFA) July 5, 2022
Yari yahagaritswe mu gihe havugwaga amakosa atandukanye yakoze kuva ageze muri FERWAFA, arimo gusinyana amasezerano n’uruganda rwa MASITA, yo kwambika amakipe y’Igihugu kandi atabifitiye ububasha.
Ikibazo cya Rwamagana City FC yari yasezerewe mu mikino ya ¼ cy’Icyiciro cya Kabiri, ariko ikaza kugaragaza ko yarenganyijwe na FERWAFA ku kirego cyari cyatanzwe na AS Muhanga, na cyo kiri mu byavuzwe.
Mu byumweru bibiri bishize, ishingano z’Ubunyamabanga Bukuru zari zasigaranwa na Delphine Uwanyiligira usanzwe ari Komiseri ushinzwe Amategeko.
Muhire Henry yamenyekanye cyane ubwo yakoraga kuri Radio Flash FM mu kiganiro cy’urubuga rw’imikino hagati ya 2006 na 2011.
Yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa ku wa 6 Mutarama 2022 nyuma yo gutsinda ikizamini yahuriyemo n’abandi batanu.
Kuri ubu afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri n’icya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Ubumenyi bwa Muntu n’Iterambere (Arts in Population Studies and Development) yakuye muri Kaminuza ya Annamalai mu Buhinde.
/B_ART_COM>